Image may be NSFW.
Clik here to view.Mu marushanwa y’imbyino, indirimbo n’imivugo, ategura Yubile y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe, abanyamuryango baturutse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi; bashyize ahagaragara ibikorwa u Rwanda rwagezeho rubikesha ubuyobozi bwa FPR.
Aya marushanwa yabaye kuri uyu wa mbere tariki 5/11/2012, mu nzu mberabyombi y’akarere ka Kamonyi iherereye I Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge. Abarushanyijwe bagarutse ku bikorwa by’iterambere bigaragara mu Rwanda nyuma y’aho umuryango FPR Inkotanyi ufatiye ubutegetsi.
Fidele Bukuba ushinzwe imyitwarire muri FPR Inkotanyi ku rwego karere ka Kamonyi, ahamya ko ubutumwa bwatanzwe mu bihangano by’abanyamuryango barushanyijwe, bwagaragaje ko abanyarwanda bishimiye umuvuduko w’iterambere bagejejweho na FPR Inkotanyi nka moteri ya Guverinoma
Nk’uko Mukawera Jacqueline wo mu murenge wa Nyamiyaga abitangaza, ngo Umuryango FPR waciye akarengane mu banyarwanda uha agaciro umugore. Mu gihangano itorero ryabo ryaserukanye, barashima gahunda za leta nka Gira inka munyarwanda, Ubwisungane mu kwivuza, kwegereza abaturage ubuyobozi ndetse no kuba yarashyizeho ikigega Agaciro Development Fund.
Ibi bikorwa ngo byahinduye imibereho n’amateka y’abanyarwanda, kuko ubutegetsi bwabanjirije ubwa FPR butigeze bugeza abanyarwanda ku iterambere rigaragara nk’uko umusaza Rushoki Cyprien wo mu murenge wa Rukoma abivuga. Aha aribanda ku kuba mu karere ka Kamonyi haragejejwe amashanyarazi no kuba abageze mu zabukuru n’abatishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka.
Ushinzwe imyitwarire mu muryango avuga ko intego y’amarushanwa atandukanye yagiye akorwa mu byiciro bitandukanye, ari ukwibutsa abanyamuryango ko hashize imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi uvutse, bityo bakiyibutsa ibikorwa byose by’iterambere umuryango wagejeje ku banyarwanda.
Kwizihiza Yubile y’Imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, bizakorwa ku rwego rw’utugari, naho ku rwego rw’igihugu ikazizihizwa tariki 15/12/2012.
Amarushanwa yarangiye Okesitire Iryamukuru yo mu murenge wa Nyarubaka ari yo irushije abandi mu mbyino no mu ndirimbo. Naho mu mivugo, uwitwa Kwizera Abdallah nawe wo muri Nyarubaka akaba ariwe wabaye uwa mbere.