Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Muhoza – Basanga FPR ariyo yatangije ubwisungane mu kwivuza

$
0
0

kamonyi districts | RwandaUbwo hizihizwaga ibikorwa byizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi ubayeho tariki 05/11/2012, bamwe mu banyamuryango ba FPR bo mu murenge wa Muhoza akarere ka  Musanze, barishimira ko umuryango wabo wazanye udushya twinshi nka mituweli benshi basanga ari ingirakamaro.

Aba banyamuryango bavuze ko hamwe n’umuryango FPR, bagiye kurushaho guharanira iterambere no gusigasira iryagezweho, rifitiye akamaro n’abatari abanyamuryango ahubwo ngo biteza igihugu cyose imbere bitarobanuye.

Aha bagaragaje nka politiki ya girinka munyarwanda, ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira ndetse n’ibindi, byose bavuga ko bakesha umuryango FPR inkotanyi wabahaye umurongo ngenderwaho.

Aba banyamuryango kandi bavuze ko bishimira ko bafite umutekano, kandi bakaba bakorera mu bwisanzure, ari nako hiyongeraho gahunda z’iterambere zitandukanye, byose byabafashije kwivana mu bukene.

Beatrice Umulisa, ni umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi, avuga ko aho atuye muri Kabaya atuyemo, ashima uburyo bahawe inka, kandi bakaba bafite umutekano ku buryo icyo bakoze cyose gitera imbere nta nkomyi.

Chairman w’umuryango FPR mu murenge wa Muhoza, avuga ko bishimira ibikorwa bagezeho barusha abandi, akaboneraho gusba n’abatayibamo kuza bagafatanya kwiyubakira umuryango ndetse n’igihugu.

Isabukuru y’umuryango FPR Inkotanyi izizihizwa ku rwego rw’igihugu mu minsi iri imbere, yizihijwe mu tugali twa Cyabararika, Ruhengeri,Kigombe na Mpenge, two mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze, basangiye umutsima ariko basubiza amaso inyuma ngo barebe ibyo bagezeho babikesha umuryango ari nako bareba imbere hazaza.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles