Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamagabe: Kuba u Rwanda rwaratowe mu kanama gashinzwe amahoro ku isi, n’ibihembo bitandukanye rukomeje kubona biva kubyo rumaze kugeraho- Abaturage.

$
0
0

NyamagabeDistTariki ya 18/10/2012, U Rwanda rwatorewe guhagararira Afurika mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi muri manda izamara imyaka ibiri, rukazatangira imirimo rwatorewe guhera tariki ya 1 Mutarama umwaka utaha wa 2013. Ako kanama gafite inshingano zo gufata ibyemezo bikomeye mu kubungabunga amahoro ku isi, kohereza ingabo ahari intambara n’ubushyamirane, gufatira ibihugu ibihano n’izindi.

Mu matora yebereye ku cyicaro cya LONI i New York muri leta z’unze ubumwe za Amerika, u Rwanda rwegukanye uwo mwanya rutowe n’ibihugu 148 mu bihugu 192 byitabiriye amatora.

Uretse kwegukana uyu mwanya mu kanama gashinzwe amahoro ku isi, u Rwanda n’abayobozi barwo bikomeje kwegukana ibikombe n’ibihembo mu ngeri zitandukanye, haba mu mutekano, imiyoborere myiza, ubuhinzi, ubukungu n’ibindi.

Aha twavuga nk’igihembo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata yahawe n’umuryango Yara International ASA cy’umwaka wa 2012 kubera politiki n’udushya yahanze mu buhinzi bituma u Rwanda ruzamura umusaruro uva ku buhinzi. Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nawe aherutse guhabwa igihembo cy’umuntu waharaniye amahoro muri afurika mu mwaka wa 2012.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda John Rwagombwa nawe yahawe igihembo  cy’Umuminisitiri w’imari mwiza  w’umwaka wa 2012 mu Karere kose k’Afurika y’Amajyepfo y’ubutayu kubera   ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse kugera ku kigereranyo cya 8% mu mwaka wa 2011.

Ese abanyarwanda batandukanye babona gute iyi nsinzi u Rwanda rukomeje kwegukana? Twaganiriye n’abaturage batandukanye mu karere ka Nyamagabe maze batangaza ko nk’abanyarwanda bishimiye kuba igihugu cyabo cyaratorewe kuba mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, ndetse n’ibikombe bitandukanye rukomeje kwegukana, ngo kuko bigaragaza intambwe rumaze gutera mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

Sezibera Innocent yagize ati: “ni ibintu umuntu yabasha kwishimira kuko ntawe uhabwa igihembo atakoze. Kuba twaragiye mu kanama gashinzwe umutekano ku isi nkeka ko biterwa n’ibyo bihembo tugenda tubona. Kuba twihaza ku mutekano tukanasagurira amahanga byatuma tujya no muri kariya kanama kugira ngo dusangize isi ibyo twamaze kugeraho”.

Irakarama Gabriel nawe yatangaje ko iyi ari intambwe yo kwishimirwa ndetse inaha isomo urubyiruko rureba aho u rwanda rugeze bityo rukazaharanira gukomeza kuruteza imbere.

U Rwanda rwatorewe kujya muri kariya kanama gashinzwe amahoro ku isi mu gihe rwaregwaga kuba inyuma y’umutekano muke ugaragara muri repubulika iharanira demokarasi ya kongo rufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 n’ubwo rwakomeje kubihakana rwivuye inyuma. Aba twaganiriye batangaza ko iyi ari intambwe nziza ndetse ukaba n’umwanya wo guhindura ishusho rwari rufite imbere y’amahanga yumvaga ko u Rwanda rufite uruhare mu guhungabanya umutekano, ahubwo ruharanira ko amahoro asugira agasagamba.

U Rwanda si ubwa mbere rugiye muri ako kanama kuko no mu mwaka wa 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside rwari ruri muri ako kanama ruhagarariwe na Ambasaderi Jean Damascene Bizimana.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles