Mu gihe bamwe mu bagana ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bashima imikorere y’abakozi babyo haba mu kwihutisha akazi ndetse no guhabwa ibisobanuro igihe babikeneye, abakora ako kazi bo bavuga ko bagihura n’ingero nyinshi z’ababagana baje gushaka ibyangombwa bidashoboka kandi bagombye kuba barahawe amakuru bakiri ku nzego zo hasi.
Ibyo nibyo byatumye ibiro ishinzwe abinjira n’abasohoka bateganya amahugurwa kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2012 yari agenewe abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose tugize ako karere hamwe n’abashinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu mirenge 7 yo mu karere ka Ngororero.
Muri ayo mahugurwa, abo bayobozi bakaba n’abakozi b’akarere bakaba basobanuriwe ibigenderwaho mu gutanga ibyangombwa cyane cyane birebena no kujya hanze y’igihugu, ndetse n’ibindi bakenera muri serivisi zishinzwe abinjira n’abasohoka.
RUDAKUBANA Ngerero, umukozi w’ibiro bishinzwe binjira n’abasohoka mu karere ka Ngororero akaba agaragaza ko hari ibyo abaturage badahabwa maze bagataha batanyuzwe cyangwa bababye, ari nako bishe umwanya wabo kandi abayobozi bo hasi bagombye kuba barabasobanuriye. Aha akaba atanga urugero rw’abantu basaba ibyangombwa by’abana bato kandi batujuje ibyangombwa bisabwa.
Icyakora, aba bayobozi nabo bakaba bagaragaje ko hari ibyo batari basobanukiweho neza ariko bakaba bagiye gufasha ibiro bishinzwe abinjira kujya basobanurira abaturage kuko nabo bemeza ko abenshi baba babanyuzeho ndetse babandikiye n’ibyangombwa kunzego bayobora, ariko ababisaba bagera ku karere bikanga.
Abo bayobozi kandi bongeye kwibutswa ko bagomba kujya bamwnya abantu bashya binjiye mu gace bayobora no kubandika imyirondoro kuko bifasha mu mutekano no mwigenamigambi rya Leta. Aha urugero rwtanzwe ni urw’abasirikare bo mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Kongo binjiye mu Rwanda ariko abaturage bagatanga amakuru yatumye umutekano wabo urindwa hakiri kare.