
Kuri uyu wa gatandatu tariki 3/10/2012 mu murenge wa Rubengera, akarere ka Karongi hateganyijwe amarushanwa atandukanye asoza imyiteguro y’isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe.
Amarushanwa azabera kuri stade Mbonwa (ikibuga cy’umupira cya Rubengera), aho abasore n’inkumi n’abandi bazarushanwa mu mikino itandukanye, irimo umupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru no ku magare, imbyino, imivugo n’ibindi.
FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi iratangaza ko amarushanwa azatangira sambili zuzuye za mugitondo akazakurikiranwa n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barimo abayobozi batandukanye bakomoka mu Karere ka Karongi.
Amarushanwa yateguwe na FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi mu gihe umuryango witegura isabukuru y’imyaka 25 umaze uvutse. Isabukuru ku rwego rw’igihugu ni tariki ya 25 Ukuboza mu karere ka Gakenke Intara y’amajyaruguru, ariko ku rwego rw’uturere izizihizwa tariki ya 17 Ugushyingo.