Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Rusizi: Guverineri w’intara y’uburengerazuba yijeje abaturage bahuye n’ibiza mu kibaya cya Bugarama ubufasha bwihuse.

$
0
0

Rwanda | Rusizi GuverineriIbyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Kabahizi Celestin, kuri uyu wa kane , tariki ya 01 Ugushyingo 2012, ubwo yari kumwe  n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar, Abayobozi b’Ingabo na Police mu Ntara y’Iburengerazuba, muri gahunda yo guhumuriza  abaturage bo mu kibaya cya Bugarama baherutse kwibasirwa n’ibiza.

Mu biganiro  bagiranye n’abaturage b’Imirenge ya Muganza, Bugarama na Gitambi,  Aba bayobozi bahumurije abaturage bahuye n’ibiza, bababwirako leta y’u Rwanda yifatanyije nabo , kandi babamenyesha ko hari gutegurwa uburyo bwo kubafasha kwivana mu bibazo batewe n’ibyo biza mu buryo bwihuse.

Abaturage bo muri iyi mirenge igize ikibaya cya Bugarama, nyuma yo kuganira n’Ubuyobozi bwabasuye, batangaje ko bishimiye uburyo abayobozi b’inzego zitandukanye bafashe iya mbere mu kuza kubafata mu mugongo, kuva ku munsi wa mbere kugera magingo aya; ariko bakaba bashimishijwe n’uko n’umukuru w’Intara yaje kubahumuriza no kwirebera uko byabagendekeye.

Icyakora abenshi mu baturage twaganiriye, badutangarije ko bifuza ko Leta yabafasha kwimuka bakava mu gishanga ngo kuko n’ubundi ingorane nk’izababayeho zishobora kongera kubibasira igihe icyo aricyo cyose. Bityo bagasaba ko bakwimurirwa ahandi, nkuko bakomeje kubibwirwa ngo kuko noneho nibwo bagiye babona ko ababibabwiraga bari barebye kure.

Aba baturage bavuga ko biteguye kwimuka, naho  amasambu yabo bakajya bayabyaza umusaruro ariko bafite aho batuye hari umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar, yashimye uko abo baturage bitwaye mu bibazo bahuye nabyo, batabarana hagati yaho, abasaba ko bakomeza gufashanya na bagenzi babo mu gihe hagitegurwa uko ubufasha bwa Leta bubageraho.

Mayor Nzeyimana Oscar, kandi yasabye abaturage bangirijwe umuceli n’ibiza, nyamara bari barafashe imyenda y’Amabanki, bategereje kuzakura ubwishyu ku musaruro wawo, ko bagerageza kujya kumvikana n’ayo mabanki kugira ngo aborohereze, ariko amabanki nayo atabihombeyemo.

Bumwe mubufasha, aba  baturage bakeneye nkuko babigaragarije abayobozi  babasuye harimo amabati  kubasenyewe burundu , ibikoreho by’isuku,  n’ibyo kurya.

Aha ni naho Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Bwana Kabahizi Celestin, yahereye yizeza imiryango yasenyewe burundu n’imvura ko bagiye guhabwa amabati yo gusakara, ariko nabo bakaba bagomba gutura ku midugugu.

Abakozi ba Minisiteri ishinzwe gucunga Ibiza no gucyura impunzi ( MIDMAR) nabo bari baje kureba iby’icyo kibazo, batangaje ko vuba aha bagiye kuba batanze amashitingi yo kwikingamo  n’ibiryo mu gihe amazu azaba yubakwa.

Andi makuru twahawe n’umukozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda wari uri aho, aravuga ko hari inkunga  irimo gukusanywa ngo ihabwe abo baturage, ariko ngo inzego z’ibanze ziracyatunganya urutonde rw’abagomba kuyihabwa.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles