Abahuzabikorwa b’amatora bahugurwa k’uburere mbonera gihugu n’amatora
Abahuzabikorwa b’amatora mu mirenge baravuga ko kuba bagenerwa amahugurwa na komisiyo y’amatora, bituma barushaho gusobanukirwa n’uburere mboneragihugu bityo bakabasha guhagaragara imbere y’abaturage bemye babasobanurira ibikorwa by’amatora.
Ibi bakaba babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30/10/2012, mu mahugurwa yateguwe na komisiyo y’amatora arimo kubera mu karere ka Ruhango.
Aya mahugurwa aba agamije kongerera ubumenyi abahuzabikorwa b’amatora ku rwego rw’imirenge, bityo akabafasha gusobanurira abaturage babana umunsi ku wundi gahunda z’amatora ashingiye kuri demokarasi.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko kwiga ari uguhozaho, kandi ngo iyo bahuguwe nabo bibafasha gutinyuka bagahagarara imbere y’abaturage bemye.
Nyandwi Cyprian, umuhuzabikorwa w’amatora mu murenge wa Ntongwe, avuga ko buri gihe iyo agiye mu mahugurwa ya komisiyo y’amatora ahakura agashya kazamufasha mu gusobanurira abaturage ibijyanye n’uburere mbonera gihugu ndetse n’amatora ashingiye ku miyoborere myiza na gemokarasi.
Agira ati “dore nk’ubu si narinzi gutandukanya amatora ataziguye n’aziguye, ariko ubu ndabimenye ngiye kubisobanurira abaturage”
Higiro Solange, ni umuhuzabikorwa wa komisiyo y’amatora mu karere ka Nyanza na Ruhango, avuga ko nabo guhugura abahuzabikorwa b’amatora ku rwego rw’imirenge, bibafasha cyane kuko aribo babasha kwegerana n’abaturage byihuse.
Aya mahugurwa ateguwe mu gihe mu Rwanda barimo kwitegura amatora y’abadepite ateganyijwe umwaka utaha.