Kuri uyu wa mbere tariki ya 29/10/2012,bamwe mu bakozi b’akarere ka Rulindo barahiriye imbere y’ubuyobozi bw’akarere kuzuzuza inshingano zabo.
Iyi ndahiro ikaba yarebaga abarangije amezi 6 bakora imirimo ya leta mu karere ,nk’uko biteganywa n’itegeko rusange rigenga abakozi ba leta,n’inzego z’imirimo ya leta, mu ngingo yayo ya 29,umukozi winjiye mu kazi arahira nyuma y’amezi atandatu arangije igeragezwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus,wari uyoboye uyu muhango ,yabwiye abarahiye ko iyi ndahiro ifite ibyo ishingiyeho.
Yagize ati”iyi ndahiro ishingiye ku Guhamya igihango umunyagihugu agirana n’igihugu cye, kugikorera nacyo kikamwishyura, ireba abakora bahembwa, ntabwo ireba abakorerabushake. Ni indahiro ikwiye guhabwa agaciro kadasanzwe. Ni inshingano zisuzumwa niba zarubahirijwe kandi ni isezerano rikomeye cyane”
Bimwe mu byo abarahiye barahiriye, ngo bikaba ari ukunoza imirimo bashinzwe .Bakaba banavuga ko bari batuwe bayikora neza ,ahubwo iyo ndahiro ngo ije mu rwego rwo kongera ingufu mu ikorere yabo, nk’uko bamwe mu barahiye babivuga.
Kurugibwami Celestin,umucungamari w’akarere ka Rulindo,
Yagize ati ”iyi ndahiro, icyo nayivugaho, ni uko yibutsa buri gihe ,umunsi k’umunsi, ko hari inshingano ushinzwe ,ugomba kubahiriza. Ikindi ni uko ari indahiro ifite agaciro cyane, ni igihango uba ugiranye n’igihugu cyakubyaye ku buryo igomba kubahwa n’uwariwe wese wayikoze”
Nizeyimana Marie Chantal,Agronome w’umurenge wa Tumba,nawe avuga ko iyi ndahiro ari igihango umuntu aba agiranye n’igihugu cye.
Yagize ati”iyi ndahiro ijyanye no gutunganya akazi ka buri munsi, iyo urahiye wunva ko ugiye gushyira imbaraga zidasanzwe mu kazi uba ukora.twari dutuwe dukorana umurava ariko iyo urahiye, bituma wunva ko hari icyizere gikomeye ,uba ushyizeho hagati yawe ndetse n’igihugu.”
Abarahiye bakaba bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kazi kabo.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo yabwiya abarahiye ko Iyi ndahiro ibahaye imbaraga zo gukora muri gahunda y’imyaka itanu akarere kihaye. ngo umusaruro wa buri wese urakenewe.
Babwiwe kandi ko nibadatanga umusaruro basabwa ,ngo amategeko aratunganye, iyo byanze hari uburyo bwo kuba umuntu yabisa abandi, bashobora gutanga umusaruro.