Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Nyamagabe: Akarere kamurikiye abaturage ibyo bakorerwa.

$
0
0

Akarere kamurikiye abaturage ibyo bakorerwa.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29/10/2012, akarere ka Nyamagabe kakoze imurikabikorwa kagamije kwereka abaturage ibyo bakorerwa, ndetse ngo ube n’umwanya wabo wo gutanga ibitekerezo ku buryo barushaho guhabwa serivisi nziza no kuganishwa ku iterambere, no kubaza ibibazo.

Muri iri murikabikorwa abaturage bagaragarijwe ibyo akarere kagezeho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2012-2013, ndetse banagaragarizwa uko ikurikiranabikorwa ryakozwe ku mihigo ryasanze ishyirwa mu bikorwa ryayo rimeze mu mirenge itandukanye.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile, muri rusange akarere gahagaze neza mu mihigo y’uyu mwaka ndetse hakaba hari n’uwo akarere kamaze kurenza igipimo kari karihaye wo kwigisha abantu bakuru batazi gusoma, kwandika no kubara, abiyandikishije batangiye kwiga bakaba barenga abo kari kahize kwigisha.

Gusa ariko hari n’aho akarere kakiri hasi cyane nk’umuhigo wo kugeza amazi meza ku baturage kuko bakiri hasi ya 10%, gusa ngo hari inyigo ziri gukorwa n’ibindi bikorwa bazafatanya n’abafatanyabikorwa babo ku buryo bafite ikizere cyo kuzawuhigura nta mbogamizi.

Avuga ku isuzuma ryakorewe mu mirenge yose harebwa uko imihigo iri gushyirwa mu bikorwa, umuyobozi w’akarere, Mugisha Philbert, yatangaje ko imirenge yakoze neza muri rusange n’ubwo hari isabwa gushyiramo ingufu nyinshi kuko yasigaye inyuma y’iyindi muri iki gihembwe.

Yakomeje avuga ko imihigo y’ingo imeze neza ariko inzego zitandukanye zikwiye gushyira ingufu mu kuyikurikirana, intore z’itandukanye cyane cyane iz’abarezi zikaba zasabwe kugira uruhare mu bukangurambaga mu midugudu, ngo kuko imihigo y’ingo nibasha kugerwaho n’izindi nzego zizaba zayesheje kuko ariho imihigo ishingiye.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batamurikira abaturage ibyo babakorera basabwe nabo gutegura imurikabikorwa kuko aribo begereye abaturage kurushaho, kugira ngo barusheho guhabwa amakuru no kumva ko ibibakorerwa ari ibyabo, banabigiremo uruhare.

Perezida w’inama njyanama y’akarere, Zinarizima Diogène, yavuze ko abaturage aribo ba nyiri ibikorwa, uko barushaho kubyumva no kubigira ibyabo ariko bazakomeza gutera imbere, bityo abayobozi bakaba basabwa kurushaho kubegera.

Perezida w’inama njyanama y’akarere yavuze ko iri murikabikorwa rikwiye kuba umwanya wo kureba aho bageze, n’ibyo basabwa gukora mu rwego rwo kuzuza neza inshingano zabo.

Muri iri murikabikorwa kandi hanafunguwe ibiro bimwe bihuriyemo abantu benshi barebwa n’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka (one stop center), ndetse hanakorwa ikiganiro n’abanyamakuru ku buzima bw’akarere muri rusange.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles