Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Nyamagabe: Bafashe ingamba zizatuma bitwara neza kurushaho mu mihigo y’uyu mwaka.

$
0
0

Bafashe ingamba zizatuma bitwara neza kurushaho mu mihigo y’uyu mwaka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert, aratangaza ko ibyatumye babura amanota menshi mu mihigo y’umwaka washize ubu ngubu batangiye kubikosora kugira ngo bazabone uko bitwara neza kurushaho mu mihigo yo muri uyu mwaka.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29/10/2012, ubwo akarere ka Nyamagabe kamurikiraga abaturage ibyo kamaze kugeraho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2012-2013, umwe mu baturage bitabiriye uyu muhango yabajije ubuyobozi bw’akarere impamvu kari kugenda gasubira inyuma mu gihe kamaze igihe kinini ku mwanya wa mbere, ubu kakaba kageze ku mwanya wa 15.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert, yasobanuye ko mu by’ukuri akarere katigeze gasubira inyuma mu mihigo kuko amanota kagira yagiye azamuka buri mwaka.

Umuyobozi w’akarere yagize ati: “icyo twishimira mu karere ka Nyamagabe ni uko mu mihigo y’iyi myaka itatu, ni uturere turindwi gusa tutasubiye inyuma. Ntiturigera na rimwe dusubira inyuma mu manota. Amanota yacu agenda azamuka kuva kuri 77, ukajya kuri 84, 88,5 y’umwaka ushize”.

Akomeza avuga ko kuba umwanya ugenda usubira inyuma ari uko n’utundi turere tugenda dukora neza, kuko imihigo ari amarushanwa abantu bose baba bifuza kuba ku mwanya wa mbere. Akomeza avuga ko n’akarere ka Nyamagabe gakurikirana impamvu utundi twagaciyeho, ndetse n’ibibazo byabatesheje amanota bakaba barabimenye.

Mugisha akomeza agira ati: “nk’ ubukungu bugira amanota 60 ku ijana hari ibibazo twagize biturutse ku masoko. Hari imihigo imwe n’imwe iyo ubuzeho n’inota na rimwe bigira ingaruka ku manota ugira, kandi mwabonye ko uturere twose twegeranye ku manota, iyo ubuzeho 0,2 bishobora kuba byatuma utakara”.

Aha yakomeje avuga nk’umuhanda w’amabuye utaruzura kandi waragombaga kuzura mu kwezi kwa gatandatu, ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko ariko ntakorerwe igihe, n’ibindi bitandukanye.

Aganira n’abanyamakuru, Mugisha yatangaje ko imbogamizi bahuye nazo bazikemuye ku ikubitiro kuko amasoko yose yatanzwe, ibikorwa binini bafite mu mihigo byose bikaba byitaweho, akaba saba ko abaturage n’abandi bafatanyabikorwa barushaho kubigira ibyabo.

  

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles