Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

RWANDA | GISAGARA: FPR YAREMEYE ABATISHOBOYE MURI KANSI

$
0
0

Muri gahunda yo gutegura isabukuru y’ umuryango FPR-Inkotanyi, kuremera no koroza  abatishoboye bireba buri munyamuryango wese ufite  umutima  wo guteza imbere mugenzi we ndetse n’igihugu. Ubu ni ubutumwa bwatangiwe mu muhango wo koroza abatishoboye mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara mu rwego rwo gutegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze.

FPR YAREMEYE ABATISHOBOYE MURI KANSI

Mu rwego rwo gutegura isabukuru y’imyaka 25, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kansi bakomeje ibikorwa byawo byo kuremera no koroza abanyarwanda batishoboye. Kugira ngo barusheho kwegera no kuremera abanyarwanda batishoboye, mu murenge wa Kansi hatanzwe inka 20 n’amatungo magufi 15. Yaba aborojwe amatungo magufi cyangwa amaremare ndetse n’aboroje bagenzi babo, bose bishimira leta Y’u Rwanda yita kubakene. Aba ni madamu IYAMUREMYE Ephebronie na MBABARIYE Leonidas. Bishimira ko FPR yabakuye mu bukene n’ubujiji.

Mbabariye yagize ati “FPR yaranzamuye inkura ahabi nanjye sinzayivaho rwose, nzaharanira kandi gufasha bagenzi banjye binyuze muri iyi gahunda yo korozanya”

Iyo bavuze koroza abatishoboye, ngo  ntibivuga ko bireba ari abahawe inka muri gahunda ya GIRINKA gusa. Ahubwo bireba abanyamuryango ba FPR bifuza kandi bafite umugambi wo kunganira gahunda ya Girinka yatangijwe na nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda. HANGANIMANA Jean Paul wari uhagarariye umukuru w’umuryango wa FPR mu karere ka Gisagara, atangaza ko abanyamuryango  bagomba kwiyubakamo urukundo n’igihango binyuze mu korozanya . Yabibukije ko iyi gahunda ireba buri munyarwanda wese utishoboye n’abatari abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.

Yagize ati “Ubu turi gushishikariza abanyamuryango batunze inka kwitabira koroza abandi banyamuryango, kugirango bube n’uburyo bwo kunganira iyi gahunda yatangijwe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ntabwo rero inka zitangwa ziva muri gahunda ya gira inka”.

Ibikorwa byateganyijwe mu karere ka Gisagara bitegura isabukuru, ngo bizeye neza ko bizagerwaho ndetse birenzeho kuko abanyamuryango babigize ibyabo, bumva akamaro bifitiye igihugu mu iterambere.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles