Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye akagali ka Buriba,umurenge wa Rukira ,bakusanije miliyoni eshatu n’ ibihumbi 326 zo kuremera imiryango 25 ikennye ,ihabwa amatungo maremare n’ amagufi.
Igikorwa cyo gushyikiriza inka 12,ihene 13 imiryango itishobye cyabaye kuwa 26/10/2012 mu kagali ka Buriba umurenge wa Rukira.
Nkuko byatangajwe na Ndacyayisenga Emilien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali,ngo aya matungo yatanzwe hagamijwe guteza imbere imiryango itishoboye ngo nayo yifashe maze izafashe abandi mu gihe aya matungo azaba yororotse.
Ndacyayisenga akomeza avuga ko ashimira cyane abaturage bitanze by’umwihariko umuryango wa FPR Inkotanyi wateguye icyo gikorwa,maze asaba abaturage ayobora kuzakomeza kurangwa nuwo murava.
Yabivuze muri aya magambo” Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi dukomeze duharanire kugira ishyaka mu gukora ibyiza dushyigikira intego ituranga mu kagali kacu idushishikariza kugira agaciro, ubwuzuzanye ,iterambere n’uruhare rwacu.”
Kuruhande rw’abahawe amatungo nabo bagaragazaga akanyamuneza bishimiye ko nabo borojwe ngo biteze imbere.
Habanabakize Inncent wahawe inka muri iki gikorwa yavuze ko ashimira abanyamuryango ba FPR bagaragaje kwitanga maze bakaba bamuhaye inka.Mu ijambo rye yavuze ko agiye korora neza iyo nka maze nawe akazayikuraho icyororo ndetse akazanoroza abandi.
Yagize ati ”Ndashimira byimazeyo umuryango FPR ungabiye inka.Iyi nka mpawe nzayikuraho icyororo nanjye noroze abandi ubundi twese dutere imbere tubifashijwemo na FPR.”
Chairman w’umuryango wa FPR wo mu mudugudu wa Rugaragara akagali ka Buriba,yavuze ko iki gikorwa abanyamuryango bakitabiriye bagaragaza ubushake bwo kurenera bagenzi babo bakennye maze abantu batanu bahabwa ayo matungo.
Igikorwa cyo kuremera abatishoboye kiri gukorwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 umurryango FPR Inkotanyi umaze uvutse.