Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

RWANDA | GISAGARA: KOMITE Z’IMIDUGUDU MURI DAHWE ZAMURIKIWE IMIHIGO YA 2012-2013

$
0
0

Kuri uyu wa kane tariki 25/10/2012 ubuyobozi bw’Akagali ka Dahwe gaherereye mu murenge wa Ndora ho mu Karere ka Gisagara  bwakoze igikorwa cyo kwishimira ko kano kagari kabaye aka mbere mu murenge mu kwesa umuhigo w’umwaka ushize ndetse kanamurikirwa ibikorwa bigomba gukorwa  mu muhigo wa 2012-2013.

 

RWANDA | GISAGARA KOMITE IMIDUGUDUImbere ya Komite z’imidugudu igize akagali ka Dahwe, umunyamabanga Nshingwabikorwa wako  madamu  UWAYEZU Odette yavuze ko besheje umuhigo w’Akagari ku manota 82% kubera ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi b’imidugudu. Yaboneyeho umwanya yerekana ibigiye gukorwa bikaba bigizwe n’imihigo 16 ishingiye ku nkingi enye arizo: ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera.

Yakomeje asaba abakuru b’imidugudu na komite ibafasha kuzakomeza bagakorana umurava bityo bazegukane indi ntsinzi umwaka utaha.

Madamu Odette yagize ati “Umwaka ushize twesheje umuhigo ku mwanya mwiza turangiza ari kagari ka mbere muri uyu murenge, icyo twifuza kandi ni ukuguma kuri uyu mwaanya ariko kandi tukazamuka no mu bikorwa ntitugume ku kigereranyo cya 82%, ahubwo twigire imbere ndetse tunawesheje 100% byaba byiza cyane kandi birashoboka ku bufatanye bwacu twese. Nimureke rero twongere imbaraga”.

Abari bitabiriye iki gikorwa babyakiranye ibyishimo byinshi bemera kuzakorana imbaraga zabo zose bagamije ko abaturage bayobora batera imbere ndetse n’igihugu muri rusange kigatera imbere.

Izi komite z’imidugudu zari zitabiriye iki gikorwa zongeyeho ko zifuza ubuvugizi ku kuba kugera uyu munsi nta gihembo zigenerwa kandi mu by’ukuri ngo zimara umwanya munini zikora ibijyanye n’imyanya bahawe aho kwikorera ibyabo. Basezeranyijwe kuzabarizwa ibirebana n’iki kibazo.

Iki gikorwa cyashojwe no gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund, aho abari bitabiriye bakusanyije amafaranga 80500 Frw.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles