Kuri uyu wa mbere tariki ya 29/10/2012, akarere ka Nyamagabe kateguye imurikabikorwa (Open day) aho abakozi b’akarere bazaba bereka abaturage ibyo babakorera mu kazi kabo ka buri munsi.
Nk’uko ibaruwa yandikiwe abakozi bose igashyirwaho umukono n’umuyobozi w’akarere, Mugisha Philbert ibyerekana, mu masaha ya mu gitondo mbere ya saa yine, abakozi b’akarere bose bazaba bari mu biro byabo bakira abaturage, bakazaba bafite uburenganzira bwo kubaza ibibazo byose birebana n’ibyo bifuza kumenya kuri serivisi runaka batanga ndetse bakanatanga inama ku buryo zarushaho kunozwa.
Nyuma yaho hazaba umuhango wo gutangiza icyo bise “one stop center”, aho abakozi barebwa n’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka bazaba bahurijwe mu biro bimwe, kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza kandi zihuse ku baturage babagana.
Nyuma y’uwo muhango, abaturage bazagezwaho raporo kubyo akarere kagezeho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2012-2013, habeho umwanya wo kungurana ibitekerezo ku byateza imbere akarere, ndetse basoreze ku kiganiro n’abanyamakuru.
Umuturage afite uburenganzira bwo kumenya ibimukorerwa, agatanga ibitekerezo ku buryo byarushaho kugenda neza, ndetse akanamenya uruhare asabwa kugira ngo birusheho kugenda neza.