Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | KARONGI: Umurenge wa Rugabano ugeze kure ushyira mu bikorwa imihigo ya 2012-2013

$
0
0
Rwanda | KARONGI Umurenge wa Rugabano

Mu imurika bikorwa ry’umurenge wa Rugabano hanatanzwe inka 36
harimo 20 zatanzwe n’Intara ya Rhénanie Palatinat. Umuyobozi
wa Jumelage yayo n’u Rwanda Uwe Mayer ari kumwe
n’umuturage umaze guhabwa inka

Imwe mu mihigo umurenge wa Rugabano wahize mu mwaka wa 2012-2013 imaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo kirenze 100%. Ibi ni ibyemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugabano Niyihaba Thomas kuwa kabili, ubwo yamurikiraga ubuyobozi bw’akarere aho bageze bashyira mu bikorwa imihigo.

 

Mu mihigo ya 2012-2013, umurenge wa Rugabano wari wahize gutera hegitari 737 z’ibigori, ariko hatewe hegitari 745 zihwanye na 101% y’izo bari biyemeje gutera. Kuri hegitari 811 z’ibishyimbo, bateye 812,3 zihwanye na 100,1%.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rugabano Niyihaba Thomas yasobanuye ko aho badindiye ari mu ihinga ry’ibirayi, kubera ko batabashije kubona imbuto. Kuri hegitari 396, bateye  109 (27%). Niyihaba avuga ko ari ikibazo kizwi ku rwego rw’Intara y’iBurengerazuba nk’uko babisobanuriwe n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB mu Ntara.

 

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard yashimye umurenge wa Rugabano avuga ko n’ubusanzwe urangwa no kwihutisha ibikorwa agita ati: “Abanyarugabano ndabizi iyo muhize murahigura”

 

Usibye mu buhinzi, no mu bworozi umurenge wa Rugabano uhagaze neza. Ku nka 100 bahize gutanga, 36 z’igihembwe cya mbere zahise zitangwa ku munsi wo kumurika ibikorwa. Harimo 20 zatanzwe n’intara ya Rhénanie Palatinat yari ihagarariwe n’umuyobozi wa jumelage yayo n’u Rwanda bwana Uwe Mayer.

Bwana Mayer yatangarije abanyamakuru ko zatanzwe n’umurenge witwa TRIER-Saarburg ufitanye umubano wihariye n’umurenge wa Rugabano. Izindi nka 16 ni izatanzwe n’abaturage mu rwego rwo korozanya binyuze muri gahunda ya Gira Inka. Hanatanzwe kandi ingurube 60 umurenge wa Rugabano wahawe na World Vision nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi b’akarere ka Karongi.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi n’uhagarariye Intara ya Rhénanie Palatinat babwiye abanyamakuru ko umubano mwiza hagati y’impande zombi ari uw’igihe kirekire. Wibanda ahanini ku burezi, ariko noneho bakaba barifuje ko ugera no mu zinzi nzego z’ubuzima ari nayo mpamvu batangiye kugira uruhare muri gahunda ya Gira Inka yatangijwe na Perezida Paul Kagame. Mbere yo kuza mu murenge wa Rugabano, intumwa za Rhénanie Palatinat ziherekejwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi batashye ishuli ribanza mu murenge wa Murambi naryo ryubatswe ku nkunga yabo.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles