Image may be NSFW.
Clik here to view.Ku wa 26 Ukwakira 2012, Akarere ka Gatsibo kazizihiza isabukuru y’imyaka 25 kamaze gafitanye umubano n’ubutwererane (jumelage) n’Intara ya Waregem yomu gihugu cy’u Bubiligi.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru bizitabirwa n’intumwa zo muri uyu mujyi ziri mu Rwanda kugeza kuwa 30 Ukwakira 2012.
Mu kiganiro twagiranye na Ruboneza Ambroise, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagiranye, yavuze ko uwo munsi uzaba ari uwo kwishimira ibyagezweho mu myaka 25 y’umubano. Yavuze ko Akarere ka Gatsibo kungukiye cyane muri uyu mubano, kuko hari inkunga nyinshi katewe n’uyu mujyi wa Waregem.
Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iyi jumelage Twagirayezu Celestin, avuga ko abakozi b’Akarere ka Gatsibo na bo bagiye bagira umwanya wo gutembera bakajya muri uyu mujyi muri iyi myaka ishize. Avuga ko uko imyaka iza ari ko ubucuti burushaho gukomera.
Ugereranyije bimwe mu bikorwa Akarere ka Gatsibo kerekana ko kakoze ku bw’uyu mubano, usanga muri iyi myaka 25 uyu mujyi warateye Akarere ka Gatsibo inkunga ingana na miliyoni zirenga 386 z’Amanyarwanda.Nkuko byakomeje bitangazwa n’umuyobozi w’aka Karere.