Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Rusizi& RD congo: Ifungwa ry’Umupaka rizagira ingaruka ku mpande zombi

$
0
0

Rwanda | Rwanda MapIbi ni ibitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Nzeyimana Oscar, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku gica munsi cyo kuri uyu kabiri, tariki ya 23 Ukwakira 2012.

Nkuko yabisobanuye, yavuze ko icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza RD congo n’u Rwanda kuva ku masaha ya saa 18h00 kugera saa 06h00; ngo  bacyumvishe nk’abandi bose kuko yaba ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’amajyepfo ndetse n’ubw’umujyi wa Bukavu, ntacyo bigeze bamutangariza kabone n’ubwo bari basanzwe bahana hana amakuru kuri gahunda zinyuranye mu mijyi yombi.

Icyakora ngo ntabwo ari ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda bwatunguwe n’iki cyemezo kuko n’abanyekongo ubwabo  by’umwihariko abatuye umujyi wa Bukavu ngo byarabatunguye ndetse abo twavuganye batubwiye ko kuva icyo cyemezo gitangira gushyirwa mubikorwa ngo byatangiye kubagiraho ingaruka zinyuranye.

Bamwe mu bo twavuganye barimo Mama Lupia, na Murhabazi, batubwiye ko bari bamaze kumenyera gukora imirimo yabo mu Rwanda bisanzuye, ariko ngo bamwe ntibazongera gukora nkuko byari bisanzwe kubera igihe gito.

Umunyarwanda witwa Musema twaganiriye ari ku mupaka wa  Rusizi, yatubwiye ko nubwo abayobozi ba Congo bafashe icyemezo cyo gufunga umupaka amasaha ya nimugoroba ngo asanga atari wo muti w’umutekano muke uvugwa muri icyo gihugu, ngo ahubwo bari bakwiye kwicarana n’abayobozi b’imitwe irwanya Leta, bakumvikana uko intambara zashojwe nayo zahoshwa mu mahoro.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar, avuga ko mu kiganiro yaraye agiranye n’Umuyobozi w’umujyi wa Bukavu Bwana Philemon Yogorero Mutumbo, ngo yamubwiye ko iki cyemezo cyaturutse mu nzego nkuru z’igihugu cya Congo, kandi basabwa kugishyira  mu bikorwa vuba.

Ubwo iki cyemezo cyatangiraga gushyirwa mu bikorwa,  ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 22/10/2012, abanyekongo basanga 150 bari bangiwe kwambuka umupaka wa Congo, kuko isaha ya saa 18h00 yageze bakiri mu Rwanda, ndetse n’abanyarwanda bagera 200, bakaba bari bafungiraniwe ku mupaka wa Congo kuko iyo saha yageze bataragaruka mu Rwanda.

Aha akaba ariho, Mayor wa Rusizi Nzeyimana Oscar ahera asaba abatuye Akarere ka Rusizi bafite imirimo bakorera  i Bukavu, kujya bubahiriza ibyemezo byafashwe na Leta ya Congo  kandi ugize ikibazo akiyambaza inzego zibishinzwe kugirango zimufase.

  


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles