Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Celestin, kuva kuri uyu wa mbere, tariki ya 29 Ukwakira kugeza ku wa kane tariki ya 1 Ugushyingo 2012 azasura uturere twa Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba. Uru ruzinduko rukaba rugamije kunoza imikoranire y’inzego no kwihutisha gukemura ibibazo byihutirwa.
Ari kumwe n’abakuriye inama y’umutekano itaguye y’Intara y’Iburengerazuba, ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki ya 29/10/2012, Guverineri w’Intara y’iburengerazuba Kabahizi Celestin yasuye akarere ka Nyamasheke.
Guverineri Kabahizi atangaza ko ikibazo cy’umutekano w’abantu n’ibintu, gahunda yo kurwanya ibiza birimo icy’isuri n’icy’imiturire itanoze ndetse no kurebera hamwe uburyo inzego zitandukanye zishyira mu bikorwa gahunda za guverinoma ari zo ngingo nyamukuru azaganira n’abaturage b’uturere twa Nyamasheke na Rusizi muri uru ruzinduko rwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste atangaza ko yishimiye uru rugendo rwa Guverineri n’abandi bayobozi ku rwego rw’Intara muri utwo turere kuko ngo yizeye ko inama z’abo bayobobozi zizabafasha kunoza neza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, ari na byo biteza imbere abaturage bayobora.
Uruzinduko rwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ruri muri gahunda y’ubuyobozi bw’intara ijyanye no kugenderera uturere hagamijwe kubahiriza inshingano zabwo zo gutanga inama no guhuza ibikorwa.