Mu nama mpuzabikorwa y’akarere yo kuwa 15/9/2015 Minisitiri Kaboneka Francis yahaye abayobozi umunsi umwe wo kwimuka bajya aho bakorera ubirengaho agafatirwa ibihano.
Nyuma yo gusinya imihigo kw’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abahagarariye ibigo bikorera mu karere imbere y’ubuyobozi bw’akarere, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis asanga igisubiza uturere inyuma muri gahunda y’imihigo hari ukuba abayobozi bataba aho bayobora ngo bamenye ibibazo by’abaturage.
Yategetse abayobozi bose batarara aho bayobora kwimuka batabishobora bakegura abaha umunsi umwe kuba barangije kwimukira aho bakorera.
Ati“ndasaba abayobozi mutarara aho mukorera niba mwumva mushaka gukorana na Leta uyu munsi ube uwa nyuma, uwongera gukora ikosa ryo kutarara aho akorera namugira inama akegura hakiri kare, byavuzwe kera mwanga kubyumva ariko agapfa kaburiwe ni impongo”.
Yakomeje asaba abayobozi kwegera abaturage bakumva ibibazo bafite bakabikemura ati “ni gute Perezida yamanuka akegera abaturage ariko ugasanga umuyobozi w’umurenge ntibamubona”.
Yakomeje avuga ko umuyobozi abereyeho kumva ibibazo by’abaturage akabikemura ati“umuyobozi si uhunga abaturage ni ubegera, umuyobozi si urya abaturage ni ufasha abaturage kubona icyo barya, umuyobozi si uwigwizaho umutungo ni ufasha abaturage kubona uwo mutungo”.
Mu bitekerezo byatanzwe n’abaturage bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’uburyo akarere ka Kirehe kagiye inyuma mu mihigo.
Faïda Olivier ati“twari ku mwanya wa gatanu tugeze kuwa cumi na kane, byaratubabaje, biterwa n’uruhare rw’abaturage rukiri ruto bitewe n’ubuyobozi butabegera uko bikwiye, dufatanyije n’abayobozi b’imidugudu, ab’utugari tukegera abaturage nk’uko bikwiye ibibazo byose byakemuka”.
Muzungu Gerald Umuyobozi w’akarere ka Kirehe yavuze ko kugira ngo imihigo yeswe hasabwa ubufatanye bwa buri wese, umuyobozi wese akuzuza inshingano ze uko bikwiye kandi barabyizeye ko bizagerwaho akarere kakaba aka mbere.
Guverineri w’intara y’iburasirazuba Odette Uwamariya yashimye uburyo imihigo y’akarere 2015/2016 yateguwe ngo igisigaye ni ubufatanye.
Ati “nahoze numva ibyifuzo by’abaturage ko bababajwe n’umwanya akarere kariho,ndabona akarere nkaka dufata nk’ikigega cy’ibiribwa mu rwego rw’igihugu abayobozi mufatanyije gakwiye kuba aka mbere.