Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gakenke: Ikibazo cy’amarondo kigiye guhagurukirwa

$
0
0

Gakenke: Ikibazo cy’amarondo kigiye guhagurukirwa 

Ikibazo cy’amarondo adakorwa neza kigiye guhagurukirwa kugirango kurarana n’amatungo bicike burundu kuko hari aho byagiye bigaragara ko adakorwa nkuko bikwiye

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Gakenke yo kuwa 09/09/2015 yahuje inzego zitandukanye zishinzwe umutekano hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’imirenge.

Gakenke: Ikibazo cy’amarondo kigiye guhagurukirwa

Hagaragajwe ko imbarutso y’ubujura bw’amatugo ari uko akenshi biterwa ni uko amarondo aba atakozwe nkuko bikwiye ari nabyo bituma abajura bikorera ijoro bakajya kwiba amatungo y’abaturage kuburyo harimo abataremera kureka kurarana n’amatungo yabo kuko baba bazi neza ko nta mutekano uhagije amatungo yabo afite.

Gusa ngo irondo rigomba kuba inshingano za buri muyobozi by’umwihariko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge aho basabwe kujya bazenguruka aho bayobora n’ijoro amasaha amaze gukura bari kumwe n’inzego zitandukanye z’umutekano bagenzura uburyo amarondo arimo gukorwa .

Kuzenguruka bagenzura uko amarondo akorwa mu midugudu bizafasha kumenya aho amarondo adakorwa neza ubundi bijye bibazwa abagomba gukora ako kazi kuburyo hari umusaruro byitezwemo

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias asobanura ko hari aho usanga bagerageza bagakora ibyo basabwa gusa ngo hari nahandi amarondo adakorwa kandi n’abashinzwe kubikurikirana bakaba ntacyo bamenyesha inzego zibakuriye kuburyo akenshi usanga arinaho hagaragara ibibazo by’ubujura bw’amatungo

Umuyobozi w’akarere akaba yasabye inzego zose zifite aho zihuriye n’ikibazo cy’amarondo kugenda bagashiramo imbaraga mugukurikirana uburyo amarondo akorwamo kugirango hatazagira umuturange wongera kurarana n’amatungo

Zimwe mu mpamvu zishobora kuba zituma amarondo adakorwa nkuko bikwiye zagaragajwe nuko abayakora bashobora kuba bacika intege mugihe bagize nkuwo bafatira mu cyuho bakamushikiriza inzego z’umutekano nyuma akaza kurekurwa kubera kubura ibimenyetso bimufunga nyamara mugihe arekuwe akaba yagirana amakimbirane n’abamufungishije.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles