Abayobozi b’akarere ka Kayonza barasabwa gushingira imihigo ku baturage hasi mu midugudu baramutse bayumvise neza byakoroha kuyesa.
Ibi byavuzwe na Minisitiri w’ibikorwa by’inama y’abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, tariki 15/09/2015 mu nama ya komite mpuzabikorwa y’ako karere.
Ubuyobozi bw’akarere bwagaragaje gahunda y’ibikorwa bikubiye mu mihigo y’uyu mwaka wa 2015/16, ndetse inzego z’ubuyobozi zisinyana imihigo izakorwa kuva ku rwego rw’ingo kugeza ku rw’imirenge.
Mu mihigo ya 2014/15 akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa 20 kavuye ku mwanya wa gatandatu kariho mu mihigo y’umwaka wa 2013/14.
N’ubwo kasubiye inyuma ku mwanya ngo amanota yarazamutse, ariko ubuyobozi bugasabwa kumenyekanish imihigo ku baturage kugira ngo bayigire iyabo kuyesa bizashoboke nk’uko Minisitiri Stella Ford Mugabo yakomeje abisaba.
Ati “iyi mihigo ikwiye kwandikwa muKinyarwanda kandi igashyikirizwa abaturage bose kuko bajya baharanira gukora cyane kugira ngo buri wese agere ku muhigo we”
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko hazahyirwa imbaraga mu gukorana n’abakuru b’imidugudu kuko aribo babana n’abaturage mu buzima bwa buri munsi.
Umukuru w’umudugudu wa Nkondo II mu kagari ka Nkondo ko mu murenge wa Rwinkwavu, Batibuka Laurent avuga ko imihigo basinyanye n’ubuyobozi bw’utugari bazayikurikirana.
Mu byo bazihutira gukora ngo ni ugukurikirana ko buri rugo rushyira mu bikorwa imihigo ya rwo, mu gihe byaba bikozwe bikaba byakoroha guhigura indi mihigo yo mu nzego ziri hejuru y’umudugudu.