Abagize ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu ntara y’iburengerazuba (Rwanda Mining Association /Western Province) bashima uburyo Leta y’u Rwanda ikomeje kubaha amahirwe yo kwiteza imbere bakaba ngo babona nta mpamvu Perzida Paul Kagame atakomeza kuyobora u Rwanda bakaba basaba ko itegeko nshinga ryahinduka.
Ibi abahagarariye sosiyete z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro babitangaje kuri icyi cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2015 mu nama yabahuje mu karere ka Karongi barebera hamwe uburyo bakwiteza imbere kurushaho baka Banki amafaranga yo gukoresha baza gusanga bageze ku ntambwe ishimishije ariko bakavuga ko babikesha Paul Kagame bandikira inteko basaba ko itegeko nshinga ryahinduka mu ngingo ya 101.
Musabyeyezu Maiya Goreti uhagarariye Niyigena Mining Company sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagize ati” ugereranyije n’uburyo mbere twacukuragamo amabuye y’agaciro twihishe ntacyo byatugejeje ho ariko Perezida wacu yaje kutwereka umurongo nyawo aho yatubwiraga ngo tureke forode twake ibyangombwa nyuma yo kwandika nkabibona ubu mbona amafaranga menshi niyo mpamvu nifuza ko yakongera akiyamamaza”
Edouard Ngendahayo uhagarariye New Line Developpement mu karere ka Rutsiro na Ngororero nawe ngo yahisemo gutora umwanzuro w’uko itegeko nshinga ryahinduka kuko ngo abona perezida Kagame yamufashije kugera kuri byinsi ndetse n’abanyarwanda muri rusange akaba yifuza ko itegeko nshinga ryahinduka.
Perezida w’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu ntara y’iburengerazuba Faida Jean Marie Vianney avuga ko ahamya ko n’abandi bagenzi be bo mu zindi ntara bazakora nk’ibyo ab’iburengerazuba bakoze.
Ingingo y’101 iri mu itegeko nshinga basaba ko yahinduka ivga ko nta mukuru w’igihugu cy’u Rwanda wemerewe kuyobora manda zirenze 2 Paul Kagame manda ye ya 2 izarangira mu mpera z’umwaka wa 2016 iyi ngingo idahindutse ntiyaba yemerewe kongera kwiyamamaza
Nyuma y’uko abasaga 1180 bacukura ndetse n’abagurisha amabuye y’agaciro bashyira umukono kuri iyi baruwa Biyemeje ko ibaruwa isaba ko itegeko nshinga ryahinduka izaba yageze mu nteko nshingamategeko imitwe yombi ku wa 3 Tariki ya 06 Gicurasi 2015 kugira ngo bazasubizwe vuba.