Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero : kubera Ingengo y’imari yinyongera ngo nibo ba mbere bifuza ko Perezida KAGAME Paul akomeza kuyobora

$
0
0

Mu gihe abaturage bakomeje gusaba ko itegeko nshinga ryahindurwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akongera akiyamamariza kuyobora Igighugu, abatuye mu karere ka Ngororero hamwe n’abayobozi babo bavuga ko ngo aribo ba mbere bifuza ko itegeko nshinga rihinduka kubera ingengo y’imari idasanzwe (Special Fund) ituma akarere kihuta mw’iterambere.

Ngororero ngo nibo ba mbere bifuza ko itegeko nshinga rihindurwa

Ngororero ngo nibo ba mbere bifuza ko itegeko nshinga rihindurwa

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga ko na mbere y’uko abandi batangira kubisaba, abatuye akarere ka Ngororero bo bari baramaze kwifuza ko Perezida wa Repubulika akomeza kuyobora igihugu kuko afasha akarere ka Ngororero kari karasigaye inyuma.

Ngo bakeneye ko itangazamakuru ribafasha kumvikanisha ubusabe bwabo

Ngo bakeneye ko itangazamakuru ribafasha kumvikanisha ubusabe bwabo

Ruboneza avuga ko buri mwaka akarere gahabwa miliyari imwe na miliyoni magana abiri (1.200.000.000frw)y’inyongera ku ngengo y’imari y’akarere kugira ngo bigafashe kwihuta mw’iterambere kuko kari karasigaye inyuma cyane.

Abaturage bo mu mirenge itandukanye nabo bavuga ko nta shiti bafite ko icyifuzo cyabo kizashyirwa mu bikorwa maze itegeko nshinga rikavugururwa na Perezida Kagame akemera kongera kwiyamamaza. Kagorora Ladislas wo mu murenge wa Ngororero avuga ko atuye ahantu hahoze ari icyaro ariko akaba yaregerejwe ibikorwa by’iterambere atabonaga mbere, bityo ngo bagomba kuzongera kumutora.

Barisaba we yabigaragaje agabira Perezida Kagame

Barisaba we yabigaragaje agabira Perezida Kagame

Uwitwa Barisaba Hamis Alphonse wo mu murenge wa Nyange we avuga ko byanamurenze maze agafata icyemezo cyo guha inka perezida Kagame. Kubwe rero ngo yifuza ko abaturage bahabwa uburenganzira bwabo bakagaragaza ibyo bifuza kuko aribo bazi ubafitiye akamaro.

Aya mafaranga y’inyongera akarere gahabwa ngo yifashishwa ahanini mu gukora ibikorwa bisa n’ibyari byarananiranye mu karere nko gukwirakwiza amashanyarazi, kongera amazi meza, kubaka amavuriro n’ibindi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles