Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Lisiti y’itora igiye kongera kuvugururwa mu rwego rwo kwitegura amatora y’inzego z’ibanze

$
0
0

Mu rwego rwo gutangira imyiteguro y’amatora y’abayobozi b’ibanze ateganyijwe muri Gashyantare 2016, Komisiyo y’igihugu y’amatora yaganiriye n’abakorerabushake bayikorera ku rwego rw’imirenge ibibutsa inshingano za bo, maze ibatangariza ko igiye kugarura amalisiti y’abaturage bagejeje igihe cyo gutora mu midugudu ngo avugururwe.

3

Ku muganda usoza ukwezi uzaba tariki 25 mata 2015, ngo nibwo abaturage bazongera kwireba ko bari ku malisiti y’itora kugira ngo ahagaragara amakosa hakosorwe hakiri kare.

Charles Munyaneza umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora  waje kuganira n’abakorerabushake bo mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa kabiri tariki 21 mata 2015, yabibukije bagomba gutangira kwitegura amatora yegereje mu minsi iri imbere harimo ay’abunzi azaba mu kwezi kwa kanama uyu mwaka, ay’abayobozi b’inzego z’ibanze azaba muri Gashyantare 2016 ndetse n’aya perezida wa Repubulika azaba mu mwaka wa 2017.

Avuga ko igikorwa cyihutirwa mu myiteguro ari ukunoza lisiti y’itora kuko kuva 2011 ubwo hakorwaga lisiti yakoreshejwe, kuri ubu abujuje imyaka 18 ibemerera gutora babaye benshi. Ngo buri mwaka haba hari abanyarwanda bari hagati y’ibihumbi 150 n’iibihumbi 200, baba bagejeje igihe cyo gutora.

Abakorerabushake b’amatora basanzwe bafite indi mirimo mu buzima busanzwe, batangaza ko bishimiye gutangira imyiteguro y’amatora hakiri kare. Ku bijyanye na lisiti y’itora ngo ikaba yarakunze gugaragaramo ikibazo mu matora yatambutse nko kuba hari abiburaga ku rutonde, abasangaga banditse kabiri, n’abasangaga bafite imyirondoro idahuye. Ngo bizeye ko urutonde rw’abazatora nirunozwa neza kare amatora azagenda neza.

Uretse kuvugurura lisiti y’itora, Komisiyo y’amatora, iratangaza ko abakorerabushake bazafatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagiye gutangira gushishikariza abaturage kwitabira gahunda zose z’amatora.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles