Itariki ya 20 Mata 1994 ngo ni itariki itazibagirana ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Rwamagana, kuko uwo munsi ari bwo Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zasesekaraga muri aka karere zigakiza Abatutsi bari bagihumeka ndetse zikunamura icumu ry’abicanyi bari bagambiriye gutsemba Abatutsi.
Abaharokokeye bavuga ko ibyiza Ingabo z’Inkotanyi zabakoreye ni igikorwa cy’ubwitange buhebuje batabonera ishimwe ariko ngo bazahora bazishimira kandi bazirikana ubutwari bwazo.
Sezirahiga François watabawe kuri iyo tariki avuga ko we na bagenzi be bafata icyo gikorwa nko gucungurwa ngo kuko mbere yo gutabarwa n’Inkotanyi, nta cyizere cyo kubaho bari bagifite.
Kanobana Emmanuel, mu buryo avuga ko atabona amagambo nyayo yo gushimira Inkotanyi, ahamya ko ubwo Inkotanyi zabatabaraga, zasanze bamwe mu batutsi bari bakiriho baramaze gutakaza icyizere cyo kubaho maze ngo zongera kubaha icyizere zibarinda kandi abari barakomeretse babasha kuvurwa.
Kanobana ati “Jyewe sinabona icyo mbahemba uretse ko uwanjye wese nzamuraga gukunda igihugu nk’uko Inkotanyi zacyitangiye.”
Mu Karere ka Rwamagana ni hamwe mu hakorewe ubwicanyi ndengakamere mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi kandi mu gihe gito kuko mu gihe kitageze ku byumweru bibiri gusa, kuva tariki 7/04/1994 kugeza tariki ya 20/04/1994 ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zafataga aka karere zikakabohora, hari hamaze kwicirwa Abatutsi basaga 80,686.
Abaharokokeye ngo bumva bafite inshingano yo gushima ubutwari bwaranze ingabo z’Inkotanyi kuko ari ku bwazo bakesha kubaho.