Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Murambi: Abarokotse ubwicanyi bw’I Murambi bafite icyizere cy’ejo hazaza

$
0
0
Abaharokokeye batanze ubuhamya kandi batangaza icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza ndetse n’aho bageze biyubaka.

Abaharokokeye batanze ubuhamya kandi batangaza icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza ndetse n’aho bageze biyubaka.

Abagize amahirwe yo kurokoka ubwicanyi bw’indengakamere bwabereye I Murambi mu karere ka Nyamagabe mu cyahoze ari Gikongoro, bugatwara abatutsi barenga 50,000, barishimira intambwe bamaze gutera kandi bafite ikizere cy’ejo hazaza.

2

Italiki 21 Mata 1994, mu rukerera nibwo ibitero by’interahamwe byavuyanze abatutsi bari bahungiye ku musozi w’I Murambi, zibica urwagashinyaguro, akaba ariyo mpamvu abaharokokeye bibuka kuri iyi taliki nk’umwihariko.

Bitewe n’inzirakarengane zirenga 50,000 zaguye I Murambi abaharokokeye bifuje ko iyi taliki ya 21 Mata bagomba kuyigira iy’umwihariko bakibuka ababo, aho bafata umwanya wo gusenga ndetse no kurambika indabo ku mva zabo mu rwego rwo kubunamira mu cyubahiro.

Joseph Nshimiyimana warokokeye I Murambi, yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse ubwicanyi nyuma yo gukubitwa ubuhiri akanatemagurwa, ababyeyi n’abavandimwe be bamaze kwicwa.

Yagize ati: “nanjye bankubise ubuhiri, barantema sinapfa, noneho mbabazwa n’uko nanyweye amaraso ya mama nziko ari amazi kubera inyota nyinshi nari mfite, nuko kubera nari meze nk’uwaphuye bazana amamodoka batujyana mu byo maramo iminsi abana bakajya bantera amabuye babona ngifite akuko nuko nza kubona umuntu unzi anyingingira abafaransa barandokora banjyana iwabo.”

Nshimiyimana Nubwo yanyuze mubitoroshye akaba yatangaje ko ubu yishimira aho ageze yiyubaka nubwo yakuze abona abantu bose ari abanzi be.

Yagize ati: “ubu ndigusoza kaminuza i Butare, numva muri njyewe mfite ikizere, mfite ishyaka numva yuko byose nzabigeraho nkuko nabonye ababyeyi banjye babaye intwari barwana nta bikoresho bafite numva mfite ejo haza ndiyubatse meze neza kandi ndakomeye.”

Minisitiri w’umuco na siporo wari n’umushyitsi mukuru ubwo yihanganishaga abacitse ku icumu yatangaje ko kwibuka byongera gutanga umwanya wo gutekereza ibyabaye, bikanafasha abantu kureba aho bageze biyubaka.

Yagize ati: “ndashimira abarokokeye I Murambi ko uyu ari umwanya utuma tugaruka ku mateka mabi twanyuzemo ariko tukaba dufite amashami meza yashibutse rero nagiraga ngo mbabwire mukomere kandi mbasaba kubaka Nyamagabe itandukanye n’iyo twumvise mu mateka mabi.”

Abitabiriye bakaba basabwe guharanira kuba abanyarwanda kandi birinda icyasubiza inyuma igihugu, bakagira n’uruhare mu kurwanya abapfobya n’abahakana jenoside yakorewe abatutsi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles