Nyuma yo kumenya ko urugaga rw’abikorera rwateye imbere mu bikorwa bitandukanye birimo kuzamura imishinga migari iboneka mu nyubako zitandukanye mu karere ka Rusizi itsinda ry’abantu 30 bakora mu nzego zitandukanye zirimo abakozi b’akarere , abikorera bo mu karere ka Gakenke nabandi ku wa 03/04/2015, ryaje mu rugendoshuri muri aka karere hagamijwe kugirango bigire kubikorwa bagenzi babo bamaze kugeraho.
Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye abakozi bo mu karere ka Gekenke baravuga ko akarere ka Rusizi kateye imbere cyane ugereranyije n’akabo cyane cyane mubikorwa by’abikorera, kuko ngo basanga imishinga abikorera bo muri aka karere bamaze kugeraho barabasize cyane ugereranyije naho bo bageze.
imwe muri iyo mishinga abo mu karere ka Gakenke bavuga baje kwigira ho ni nk’ibikorwa by’inyubako z’abikorera bamaze kuzamura bibumbiye hamwe harimo amsoko 3 ajyanye n’igihe , agakiriro kabo kameze neza , inyubako b’abamotari y’amagorofa 4 n’ibindi ni muri urwo rwego bavuga ko bakuye amasomo akomeye muri aka karere bagiye kwigiraho kugirango nabo bazabashe gutera intambwe nkiyo abo muri aka karere ka Rusizi kateye
ibyo ngo bakazabigeraho kubufatanye bw’inzego zose hanozwa cyane cyane imikorere n’imikoranire hagati y’abikorera n’akarere hanirindwa no kwitinya mugushora amafaranga mumishinga migari bikunze kugaragara kubikorera bo mu karere ka Gasabo nkuko bitangazwa na Uwitonze Odette umuyobozi w’ungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Gakenke
Kuruhande rw’uhagararariye abikorera mu karere ka Gakenke Nizeyimana Jean Bosco umuyobozi w’urugaga rw’abikorera avuga ko nyuma yo kubona ibyo bagenzi babo bagezeho nabo ngo bagiye kwibumbira hamwe bakora imishinga yagutse.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Kankindi Leoncie yasangije abo mu karere ka Gankenke ibanga bakoresheje mu kugera kubikorwa by’indashyikirwa kubufatanye n’abikorera bo muri aka karere bituma utundi turere tuza kubigiraho aho yababwiye ko byose biva mumikorere n’imikoranire aho akarere gakunze kuba hafi abikorera kakabafasha mubibazo bafite kugirango bazamure iterambere ry’akarere dore ko aribo banyemari
Nyuma y’uru rugendo shuri abo mu karere ka Gakenke bavuze ko bagiye gufata ingamba zidasubirwaho kugirango nabo mu gihe kiri imbere bazabashe kugera kubikorwa bifatika dore ko bavuga ko kugeza ubu bafite sosiyete imwe gusa iri kubaka ibagiro.