Mu karere ka Rusizi umuhango wo gutangira kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ku nshuro ya 21 wabereye mu midugudu yose igera kuri 564 igize akarere mubiganiro byagiye byibandwaho n’abayobozi batandukanye basobanuriye abaturage uko jenoside yateguwe n’uburyo yashyizwe mubikorwa , kubwumwihariko abo mu mudugudu wa Ntwari mu kagari ka Cyagugu bibukiye muri Sitade y’aka karere, aho babanje kunamira no gushyira indabo kumibiri yabazize Jenoside bagera kugihumbi n’umwe bashyinguye mu rwibutso rwa Kamembe , bishwe n’interahamwe zari ziyobowe n’uwahoze ayobora icyahoze ari perefegitura ya Cyagugu witwa Bagambiki Emmanuel
Aha kandi abitabiriye uyu muhango bibukijwe kwirinda kwibagirwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda no gukumira ingengabitekerezo yayo kuko hirya nohino mubihugu bimwe nabimwe bikikije urwanda hakiri abagicumbikiye abayigizemo uruhare bakicyifuza ko yakongera kubaho ukundi urugero ni nka Congo ihana imbibe naka karere hakicyandagaye interahamwe zasize zihekuye URwanda nkuko byatangajwe na Nirere Fracoise umwe mubatanze ibiganiro .
Kayigire Vicent umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kamembe yasabye abaturage gushyira impumu birinda kwibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hakiri abakiyipfobya bashaka guhembera ingengabikekerezo yayo
Ndayambaje Marcel ni umwe mubarokokeye muri sitade ya Rusizi mubuhamya mbwe avuga ko inzira y’umusaraba banyuzemo yari ikomeye aho ngo interahamwe zagendaga zibica urosorongo babakuramo bake bake ariko cyane cyane abari bakomeye barimo abacuruzi nabandi , uko bicwaga n’interahamwe ninako ngo inzara n’indwara za Macinya zari zibamereye nabi aho burimunsi n’ibura hapfaga umuntu
Uyu musore avuga ko nyuma ya Jenoside Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yababaye hafi kuburyo ubu bamaze kwibuyaba bakaba bataraherenywe nagahinda , bimwe mubyo biyubatsomo bavuga ni uko bamaze kwiga abandi bagafashwa kwiteza imbere muburyo butandukanye burimo kubakirwa amazu korozwa n’ibindi
Umuyobozi w’umurenge wa Kamembe Nsabimana Theogene yasobanuriye abaturage impamvu kwibuka byabereye ku rwego rw’umudugudu ko ari ukugirango abantu bose bazirikane icyunamo kuburyo nawawundi utitabiraga nawe aboneka yasabye abaturage kuzirikana abatsitse ku icumu rya Jenoside babafasha muburyo butandukanye birinda amagambo asesereza muri ikigihe kuko asubiza abantu inyuma, aha handi yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana amateka yaranze u Rwanda bakumira ingengabitekerezo.