Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ruhango: Nubwo kwibuka bibera ku mudugudu ntibibuza abayobozi kuba hafi y’abaturage

$
0
0

Ruhango: Nubwo kwibuka bibera ku mudugudu ntibibuza abayobozi kuba hafi y’abaturage

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burahamya ko nubwo igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi , cyashyizwe ku rwego rw’umudugudu, bitazabuza inzego z’ubuyobozi kuba hafi abaturage kugirango iki gikorwa kizagende neza.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, akavuga ko kuba iki gikorwa cyaramanuwe kikabera mu midugudu, ari mu rwego rwo kugirango abaturage bakigire icyabo, kuko n’ubundi jenoside yakorewe mu midugudu.

Ruhango: Nubwo kwibuka bibera ku mudugudu ntibibuza abayobozi kuba hafi y’abaturage

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro kwibuka ku nshuro ya 21 mu mudugudu wa Ryanyiranda mu kagari ka Musamo, umurenge wa Ruhango, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, yashishikarije abaturage bose kuzagaragaza ibikorwa by’urukundo, bafasha abatishoboye mu buryo bwose.

Abizeza ko ntubwo igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 21 kizabera mu midugudu, ubuyobozi buzaba hafi abaturage. Ati “yego bizabera ku midugudu, ariko abayobozi ku karere, mu mirenge, tugomba kuba hafi abaturage kugirango igikorwa kigende neza”.

Abarokotse Jenoside bari bitabiriye uyu muhango, nabo bagaragaje ko banyuzwe no kuba haratekerejwe ko kwibuka bigomba kubera mu midugudu, kuko ngo basanga abantu bose bazabigira ibyabo ugereranyije na mbere aho wasangaga abantu batitabira barabigeze iby’abarokotse gusa.

Mukarusagara Bernadette utuye mu mudugudu wa Kamabare akagari ka Musamo, mu murenge wa Ruhango, avuga ko ubu nibura igihe cy’ibiganiro, bazajya bamenya abantu cyangwa ingo z’abatitabiriye, bityo bamwe bibatere isoni bitumen bitabira gahunda ziteganyijwe muri ibi bihe.

Umuhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, watangijwe no kunamira ndetse no gushyira indabo ku rwibutso rwa Gikoma rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792