Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamasheke: Njyanama irasaba gukoresha imbaraga zikomeye mu mezi 2

$
0
0

Nyamasheke: Njyanama irasaba gukoresha imbaraga zikomeye mu mezi 2

Njyanama y’akarere ka Nyamasheke irasaba ko akazi gasigaye mu kwesa imihigo  kakwihutishwa kugira ngo ibikorwa byahizwe bizabashe kurangira mu gihe hasigaye amezi asaga abiri kugira ngo umwaka w’ingengo y’imari n’ibikorwa ube urangiye.

Nyamasheke: Njyanama irasaba gukoresha imbaraga zikomeye mu mezi 2

Ibi byatangajwe mu nama isanzwe ngarukagihembwe y’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Werurwe 2015 ku cyicaro cy’akarere ka Nyamasheke.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Dr Ndabamenye Telesphore  avuga ko akazi kamaze gukorwa mu karere ari akazi gakomeye kandi bigaragara ko kari kugenda neza, gusa akavuga ko hari ibikorwa bigikeneye gushyirwamo imbaraga cyane muri ibi bihe, birimo gahunda ya girinka, VUP, ubudehe, n’ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati “muri iyi nama yacu twasanze ko hari ibikorwa bigikeneye gushyirwamo ingufu nyinshi kugira tuzabashe kwesa imihigo twahize nka girinka VUP ubudehe n’ubwisungane mu kwivuza bigaragara ko bitaranoga neza, gusa ubushake burahari mu mezi abiri hari ikizaba gikozwe gifatika”.

Dr Ndabamenye yasabye abajyanama bakorana gukomeza gukorana umurava bakurikirana ibikorwa by’akarere umunsi ku munsi nta marangamutima nk’uko basanzwe babigenza, abasaba gushyira imbaraga nyinshi mu gukora igenamigambi rinoze, kumenya gufata ibyemezo byihutirwa n’ibindi.

Agira ati “abajyanama barakora akazi gakomeye neza, ubu tugiye gutangira kujya dukora igenamigambi rinoze dukurikirana ibikorwa neza ibikoze nabi tukabikosorera igihe kandi tugafata ibyemezo ku buryo bwihuse, ibi bizatuma iterambere twifuriza akarere kacu turigeraho nta nkomyi”.

Inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke yibanze ku iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imiyoborere myiza, isaba ibisobanuro ku bitaragenze neza ndetse ifata imyanzuro ku bikwiye gukosoka kugira ngo imihigo irusheho kuzamuka.

Mu bibazo bikomeye byagaragajwe muri iyi nama bikomeje kudidindiza kwesa imihigo harimo uburyo bushya bwa minisiteri y’imari n’igenamigambi, bwo kwishyura abantu, bavuga ko butinda ibikorwa bikadindira ndetse n’ibigomba kwishyurwa ntibyishyurirwe igihe.

Inama njyanama ikaba yasabwe gukora ubuvugizi kugira ngo ubu buryo burusheho kunozwa imihigo ikomeze kweswa mu buryo bunoze.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles