Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rutsiro: Inyubako y’ibiro by’akarere ijyanye n’igihe izaba igisubizo ku bwinshi bw’abakozi.

$
0
0

Rutsiro: Inyubako y’ibiro by’akarere ijyanye n’igihe izaba igisubizo ku bwinshi bw’abakozi.

Mu gihe hatangiye gusenywa inyubako ishaje y’ibiro by’akarere ka Rutsiro kuko ngo itari ijyanye n’igihe, ubuyobozi bw’akarere butangaza ko inyubako nshya ijyanye n’igihe izaba igisubizo kuko abakozi bari barenze ubushobozi bw’ishaje.

Byukusenge Gaspard umuyobozi w’akarere yatubwiye ko bakunze gusaba inyubako nshya ijyanye n’igihe ntibikunde kubera ikibazo cy’amafaranga ariko abona iyi nyubako izabafasha kubonera abakozi bose ibiro kuko akenshi wasangaga bakorera ahantu hato ari benshi.

Rutsiro: Inyubako y’ibiro by’akarere ijyanye n’igihe izaba igisubizo ku bwinshi bw’abakozi.

Ati” twakunze gusaba Leta ibiro by’akarere bijyanye n’igihe ariko ntibikunde none ubwo byakunze tuzagira uburyo bwo gukora buri wese yisanzuye batabyiganira mu cyumba kimwe”

Umuyobozi w’akarere kandi yanongeye ho ko uretse no kuba inyubako ya kera yari nto ku bakozi basanzwe ntiyari kuzabasha kwakira abakozi bikubye kabiri kuko mu ivugurura ry’abakozi muturere nk’uko byasabwe na Mifotra (Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo) hari imyanya myinshi yiyongereye akaba asanga iyo nshya izabafasha.

Abakozi ubu nyuma yo gutangira gusenya inyubako ishaje hategurwa ahazajya inyubako nshya bajyanywe mu cyumba cy’inama cy’akarere aho bakasemo ibyumba abandi bajyanwa gukorera mu kagali ka Bumba ho mu murenge wa Mushubati mu mazu y’agakiriro.

Rutsiro: Inyubako y’ibiro by’akarere ijyanye n’igihe izaba igisubizo ku bwinshi bw’abakozi.

Abakozi bajyanwe mumazu y’agakiriro n’ubwo batashatse ko amazina yabo atangazwa ntibashimishijwe no kujyanywa muri ayo mazu kuko ngo ari kure kandi abenshi batuye muri santere ya Congo-Nil ariko umuyobozi w’akarereyavuze ko bari kwiga uburyo bagarurwa hafi kuko bari kureba amwe mu mazu atazasenywa ngo bayakoreshe.

Iyi nyubako y’ibiro by’akarere nshya izaba ari inzu igerekeranyije inshuro 2 ikazarangira mu kwezi kwa 11 ikazarangira itwaye amafaranga asaga miliyoni 700 z’amanyarwanda ikazatangira kubakwa mu gihe inyubako ishaje izaba yarangije gusenywa kuko na Rwiyemezamirimo uzayubaka yamaze gutsindira isoko.

Abakozi n’abaturage b’Akarere ka Rutsiro bakaba biteguranye amatsiko menshi kuzabona ibiro by’akarere kabo kubatswe nk’igorofa kubera ko bizaba ari ishema ry’ako karere n’abaturage bako.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles