Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

 Nyabihu: N’abato barashaka ko itegeko nshinga ryahindurwa bagatora Perezida Kagame

$
0
0

 Abari bakuze, abatari bakavutse ndetse n’abari ibitambambuga Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 mu Rwanda ihagarikwa, kuri ubu basaba ko Perezida Kagame yakongererwa manda bitewe n’aho we n’abo bari bafatanije bakuye u Rwanda bakaba barugejeje mu myaka 21 ishize.

Kayisire Anastase ni umwe mu baturage batuye mu karere ka Nyabihu. Avuga ko Perezida Kagame yakuye u Rwanda kuri zeru none ubu rukaba rugeze ku iterambere rirambye mu nzego zose.

 Nyabihu: N’abato barashaka ko itegeko nshinga ryahindurwa bagatora Perezida Kagame

Agira ati “aho akigejeje,baramutse bamwongeye indi manda,noneho yakigeza ahandi hantu heza,mbese nanjye ubwanjye ntashobora kuvuga harenze”.

Akomeza agira ati “ku ruhande rwanjye iyaba byashobokaga ibikumwe byose bigatora,nazamutoza amaboko yombi

Ibi kandi bigarukwaho n’umubyeyi Kayitasirwa Pelagie ugira ati “mutwemereye pe,akazajya kuri kandidatire y’abazatorwa,akaba Perezida wa Repubulika igihe cyinshi,igihe Imana ikimutije ubuzima ku isi ntihazagire n’undi umusimbura”.

Nyabihu: N’abato barashaka ko itegeko nshinga ryahindurwa bagatora Perezida Kagame

Bagirinshuti utuye I Jenda ati “turagirango itegeko nshinga barihindure,Kagame atorwe n’abavutse,nongere mbivuge turashaka ko itegeko nshinga rihinduka Kagame agatorwa n’abasaza,n’abavutse muri Jenoside bakeneye kumutora kuko bagejeje igihe cyo gutora,baramukeneye,turabikeneye…”.

Si abakuze gusa babigarukaho kuko na Murekatete Anoilitte, Jenoside yabaye ari igitambambuga,kuri ubu akaba afite imyaka 22 y’amavuko,avuga ko bakeneye ko itegeko nshinga ryahindurwa Perezida Kagame akaba yakongera gutorwa.

Ati “abana b’abakobwa mbere ntibigaga,ariko ubu nibo ashyize imbere,mbere nk’abayobozi nta gitsina gore cyakundaga kujyamo akenshi,ariko ubu 30% ni abagore,n’abakobwa usanga mu mashuri ari benshi”. Yongeraho ko yagejeje u Rwanda kuri byinshi cyane.

Abaturage bakaba bavuga ko ubu,ari ubutumwa batanga ku nteko ishinga amategeko bahereye kuho Perezida Kagame yakuye u Rwanda akaba arugejeje mu iterambere n’imibereho myiza,bigatuma basanga nta wundi muyobozi rukwiriye uretse we.

Bavuga ko ubu butumwa babuha abashinzwe ibijyanye no guhindura itegeko nshinga,aho babasaba kwita ku byifuzo by’abaturage muri rusange,Perezida Kagame akazongera akajya mu bakandida,bakamwereka ikibari ku mutima.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles