Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gakenke: hari Imishinga ishobora kutazaboneka mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016

$
0
0

Gakenke: hari Imishinga ishobora kutazaboneka mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016 

Mu ngengo y’imari y’amajyambere y’umwaka wa 2015-2016 y’ Akarere ka Gakenke hashobora kutazagaragaramo imishinga ifite agaciro ka miliyari eshatu na miriyoni magana abiri (3.200.000.000) kubera ko iyi mishinga yaburiwe ubushobozi.

Gakenke: hari Imishinga ishobora kutazaboneka mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016

Iyi mishinga 9 igomba gutwara miliyari zisaga 3 irimo kubaka Laboratory y’amatungo kuko hari ikibazo mu karere cy’uko nta hantu hateganyije hashobora gusuzumirwa amatungo, Kubaka uruganda rutunganya ubuki mu murenge wa Minazi, Kubaka ibagiro ry’ingurube mu isoko ryo mu Ryabazira mu murenge wa Cyabingo, Kubaka za poste de santé mu tugari dutandukanye

Haniyongeramo gusana imihanda (Kivuruga- Kamubuga, Gicuba- Janja hamwe nuwa Janja- Muzo- Kaziba), Gusana ibigo by’amashuri bishaje 240, Kubaka umuyoboro w’amazi wa Ruli no gusazura ishaje, Koroza abatishoboye muri gahunda ya Girinka no Gukora amaterasi y’indinganire

Umuyobozi w’igenamigambi w’akarere ka Gakenke Kabaya Rulinda asobanura ko nubwo iriya mishinga itashyizwe mu ngengo y’imari ariko hari icyizere ko hari ibishobora kuzakorwa nubwo bitakorwa 100%.

Ati “icyizere kugeza ubu kirahari ariko mubyukuri sinakubwira ko byakorwa 100%, kuko ibyo twizeye ko bizakorwa cyane cyane dufitiye ikizere, n’ibijyanye na biriya bya social kuko abafatanyabikorwa bacu benshi bagenda mubintu bya social kuburyo biriya byo gutanga inka nizeye ko bazazitanga kuko dusanzwe dukorana nabo bakazitanga, biriya byo kubaka poste de santé byashoboka wenda ntibubake nkizo twari dukeneye umubare, n’ibijyanye no gusana amashuri”

Gusa ngo bizasaba kubanza kubiganiraho n’abafatanyabikorwa ubundi bigahabwa umurongo nyuma yo kumvikana ikizakorwa n’uburyo kizakorwamo

Ubwo umushinga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (CLADHO) wagiranaga ibiganiro n’abakozi ba karere ka Gakenke hamwe n’inzego zitandukanye kuri uyu wa 19/03/2015 ku mishinga n’ibikorwa by’ingezi akarere kazashira mubikorwa mu mwaka w’ingego y’imari 2015- 2016

Darius Rutaganira umukozi wa CLADHO yavuze ko nyuma yo gukora ingendo bakora bumva ibitekerezo by’abaturage bakora raporo bakayishikiriza minisiteri y’imari n’igenamigambi hamwe umutwe w’abadepite cyane cyane komisiyo ishinzwe iby’ingengo y’imari ya leta nyuma bikaba byagira icyo bitanga

Agira ati “igihe umutwe w’abadepite uhura n’inzego zigenerwa ingengo y’imari baganira kungengo y’imari y’umwaka ukurikira,bagerageza kumva niba nta kintu cyaba cyaribagiranye kuburyo cyahabwa amafaranga mungengo y’imari, icyo gihe yo twabigaragaje mubyifuzo by’abaturage birashoboka ko amafaranga yandi aramutse abonetse cyagikorwa gishobora guhabwa amafaranga nkuko gishobora gusimburwa n’ikindi kugirango kibone umwanya”

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles