Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rutsiro: Basanga ibihugu bya EAC nibiba Leta imwe umuco uzaba imbogamizi ku banyarwanda.

$
0
0

Basanga ibihugu bya EAC nibiba Leta imwe umuco uzaba imbogamizi ku banyarwanda.

Kuva kuwa Mbere Tariki ya 02 Werurwe 2015 mu karere ka Rutsiro hari kubera amahugurwa agamije kumenyekanisha inkingi za EAC(East Africa Community)muri zo hakaba harimo no guhuza ibihugu biyigize bikaba Leta imwe ariko abahuguwe bagaragaje ko bafite impungenge ku muco Nyarwanda.

Basanga ibihugu bya EAC nibiba Leta imwe umuco uzaba imbogamizi ku banyarwanda

Abahuguwe tariki ya 03/werurwe 2015 bo mu murenge wa Gihango basanga abaturage bo mu bindi bihugu bafite umuco utandukanye n’uw’u Rwanda bityo ngo Leta niba imwe umuco nyarwanda ushobora kuzabangamirwa.

Kimwe n’abandi bagaragaje izo mpungenge Pasteur Dominique Hitimana witabiriye aya mahugurwa yagize ati” ni byiza ko turi guhabwa ub umenyi bwimbitse ku muryango w’ibihugu by’afurika y’iburasirazuba ndetse tukanasobanurirwa inkingi zawo ariko kuba ibihugu byaba Leta imwe mbona umuco wacu uzabangamirwa nk’ubu nko mu gihugu cya Kenya hari agace kemera ko umukobwa akivuka agomba gusiramurwa kandi mu Rwanda bitahaba”

Uwahuguye akaba n’umufashamyumvire wa EAC ku gice cy’u Rwanda Pascal Rukundo agarukan Ku nkingi ya Politiki imwe ya Leta imwe yavuze ko biri mu nkingi z’uyu muryango akaba avuga ko abagira ikibazo cy’umuco ko atari ikibazo cyane aho yagize ati” abo duhugura kenshi iki bagaragaza ko ari ikibazo ariko tubereka ko nta tegeko rizabahatira kwigana imico y’ibindi bihugu ahubwo ko buri wese azajya yihitiramo ukwiye nk’urugero niba muri Tanzaniya hari agace katavuga igisayire bavuga ururimi gakondo icyo gihe ubonye nta nyungu ituma urwiga warwihorera”

Mu nkingi 4 z’umuryango EAC 2 nizo zamaze gushyirwa mu bikorwa ari zo Guhuza imipaka no guhuza isoko rusange hakaba hasigaye izindi 2 Guhuza ibihugu bikaba Leta imwe no gukoresha ifaranga Rimwe.

Aya mahugurwa agomba gutangwa mu mirenge 3 Gihango,Manihira na Mushubati akaba azarangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07werurwe 2015 abahuguwe bakazahugura abandi mu mirenge.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles