Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rwamagana yateranye ku wa Kabiri, tariki ya 3/03/2015, ihuje abayobozi bose kugeza ku rwego rw’akagari, yibanze ku kwihutisha ubwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza, dore ko kugeza kuri iyi tariki bubarirwa kuri 75% by’abatuye Akarere ka Rwamagana.
Uwizeyimana Abdoul Kalim, umaze iminsi igera kuri 7 atorewe kuyobora aka karere ka Rwamagana, yavuze ko umutekano rusange w’abaturage wifashe neza ariko ngo bakaba bashaka ko abaturage bagera ku mutekano w’ubuzima bwabo binyuze mu kugira ubwisunganemu buvuzi bwa “Mutuelle de Santé”.
Bwana Uwizeyimana yavuze ko nubwo aka karere kageze kuri 75%, ngo bagiye kongera ubukangurambaga, abayobozi bakegera abaturage ku buryo mu byumweru bibiri bazaba bageze ku rugero bazishimira.
Nubwo muri rusange Akarere ka Rwamagana kageze kuri 75% muri ubu bwisungane, hari imirenge yamaze kuzamura igipimo, nk’uwa Munyaga ugeze ku 101.1% muri uyu mwaka wa 2014-2015.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bizumuremyi Pierre Celestin, avuga ko kwesa uyu muhigo hakiri kare bituruka ku bufatanye bw’abayobozi n’abaturage bo muri uyu murenge ndetse by’umwihariko, bikanyuzwa muri komite z’ibimina bya “Mutuelle”.
Muri uyu murenge ngo bagira gahunda yo gutanga ubwisungane mu buvuzi hakiri kare ku buryo umwaka w’ingengo y’imari usozwa mu kwezi kwa Kamena, bageze byibura kuri 50% by’ubwitabire bw’umwaka ukurikiyeho, maze 50% gasigaye bakagashaka mu mezi atatu uhereye mu kwa Nyakanga.
Muri aka karere, hari indi mirenge itarabasha kugeza no ku mpuzandengo rusange y’akarere. Muri yo harimo n’Umurenge wa Karenge ugejeje kuri 72.5%.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Uwumuremyi Antoine, umaze amezi 2 ayobora uyu murenge, aremeza ko nibakora ubukangurambaga kandi bakegera abaturage, bazabasha kwitabira ubu bwisungane kuko abaturage bo muri uyu murenge bakunze kugira amafaranga ava mu buhinzi ndetse no mu bucukuzi bw’amabuye.
Mutegarugori Melanie ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Munyiginya ugeze kuri 89.7%, na we aravuga bagiye kongera gukangura abaturage bataratanga uyu musanzu ngo kandi bizeye ko bazakuramo umusaruro usubiza iki kibazo.
Abitabiriye iyi nama, bemeranyije ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri, bazongera guhura barebera hamwe ko abaturage bose bamaze kwitabira kandi ngo abatazabigeraho bazabazwa impamvu.