Abahagarariye inzego z’urubyiruko n’abagore bo mu karere ka Bugesera barahabwa amahugurwa ku kwitabira isoko rusange rihuza ibihugu by’afrika y’iburasirazuba.
Ibi kandi biranakorwa mu rwego rwo kugirango abanyarwanda barusheho kumenya umuryango w’Afrika y’iburasirazuba banamenye ibyiza byo kuba bari muri uwo muryango, n’ibiganiro byateguwe n’ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivire mu muryango w’ibihugu by’Africa y’iburasirazuba EACSOF (The East African Civil Society Organizations’ Forum).
Shyirambere Nathan yaturutse mu murenge wa Ruhuha ni umwe mu bahuguwe aremeza ko aya mahugurwa aziye igihe kuko hari ibyo batari basobanukiwe neza ku bijyanye n’umuryango wa Africa y’iburasirazuba ku buryo basobanukiwe ibyiza byawo kandi bakaba babona bibafitiye akamaro.
Yagize ati “ nk’urubyiruko twabonye ko dushobora kujya gukorera muri ibyo bihugu bitatugoye, nabonye ko abantu bose bagomba kujya kwiga muri kimwe muri ibyo bihugu tugafatwa kimwe ndetse nuko ibicuruzwa byose bishoreshwa hamwe bitakigoranye nka mbere”.
Avuga ko ubu agiye gushaka ubushobozi maze akajya kuri iryo soko rusange aho avuga ko ashobora kuzana nk’inzoga z’amstel bock maze akazicuruza mu Rwanda.
Ati “uno muryango tuzagiramo inyungu nyishi, harimo izo kuba amarembo yo gutembera yagutse nta kuba mu bwigunge, tugiye kujya dutembera uko twifuza”.
Maziyateke Alphonsine wa mu murenge wa Shyara, akaba ari umuyobozi wa koperative ikora ububoshyi. Avuga ko nasanze naritinyaga mvuga ko ririya soko ritandeba ariko nsanze nanjye bindeba.
“ numvaga rireba abacuruzi bacuruza ibintu bikomeye, ariko nasanze nanjye ngomba kujyana ibyo nkora, uduseke tuboha natwo tubigeze ku isoko mpuzamahanga kuko twasanze n’umutekano w’ibicuruzwa byacu uzaba uhari nta kabuza”.
Uyu mugore aravuga ko agiye gukangurira n’umuturanyi we nawe yumve ko atagomba kwitinya kuri iryo soko rusange ahubwo agomba kujyanayo ibyo akora.
Shema Jean Claude ni umwe mubahugura aravuga ko bayateguye nyuma yo kubona ko abanyarwanda batitabira ibyiza byo kujya mu muryango uhuza afrika y’iburasirazuba.
“ kujya muri uyu muryango harimo inyungu nyinshi kandi nabo babibonye bakaba bagiye gukoresha ayo mahirwe”.
Ibi biganiro nk’ibi birakorwa kandi bikazakomeza kugirango abanyarwanda basobanukirwe n’ibyiza byo kujya muri uyu muryango.