Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Karongi: Biyemeje kubaka inzego zifite ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’abaturage

$
0
0

Ubuyobozi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buributsa abayobozi b’imirenge, utugari n’imidugudu bo muri ako karere ko gukemura ibibazo by’abaturage ari inshingano zabo za buri munsi atari impuhwe kandi ko uwo bizagaragara ko atuzuza izo nshingano agatuma abaturage bakomeza gusiragira bazajya buzamufatira ibihano.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, avuga ko ashaka ko umuco ukunda kugaragara w’uko aho Perezida wa Repubulika ageze usanga imirongo y’abaturage itarangira bashaka kuba ari we bibariza utazongera kugaragara mu karere ayobora. Akaba ari iyo mpamvu asaba abayobozi b’imidugudu, ab’utugari, ab’imirenge n’abakozi b’akarere kwita cyane mu gukemura ibibazo by’abaturage kandi neza. Agira ati “Bagomba kumenya ko duhagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kandi imvugo akaba ari yo ngiro. Uzajya atuma abaturage basiragira azajya afatirwa ibihano.

Kugira ngo bagere kuri iyo ntego, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bukaba buvuga ko guhera ku wa mbere tariki 5 Ukwakira 2014, bufite gahunda yo gutegura inzego kuva ku mudugudu kugera ku karere ku buryo bwo gukemuramo ibibazo.

Ibi, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, akabivugira ko ahenshi ngo usanga hari ibibazo abaturage baba barabwiye abayobozi ariko bakabidindiza bigatinda gukemuka. Ibibazo nk’ibyo ngo bikaba ari ibyo akenshi usanga abaturage batonda umurongo bajya kubaza iyo Umukuru w’Igihugu yabasubye.

Cyakora ariko na none, nk’uko bigenda bigaragara muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza usanga hari abaturage batava ku izima aho usanga hari ibibazo byinshi abayobozi b’inzego z’ibanze baba barakemuye ariko uwatsinzwe ntiyemere. Hari kandi n’abo usanga baragiye baca mu nkiko zikabakemurira ibibazo ariko na none abatsinzwe ntibanyurwe. Iyo ubuyobozi bwisumbuyeho bubasuye abenshi mu baba bari ku murongo bagiye kubaza ibibazo ugasanga baba bari muri ibyo byiciro.

Ibibazo bigaragara cyane mu baturage mu Karere ka Karongi muri iki gihe cy’Ukwezi kw’Imiyoborere Myiza akaba ari ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku butaka aho nko kuri uyu wa 01 Ukwakira 2014, ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwari bwasuye abaturage bo mu Murenge wa Murambi, ibibazo hejuru ya 90% byari amakimbirane ashingiye ku butaka. Ibyinshi muri byo bikaba byari byaraciye mu nkiko no mu bayobozi b’inzego z’ibanze ndetse hakaba hari hari n’ibikiri mu nkiko ariko abaturage babona umuyobozi w’akarere hageze bakabigarura.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles