
Inyana 3 nziza za kijyambere,ni kimwe mu mpano Abaturage ba Karago bageneye abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda nabo barimo

Abaturage ba Karago bavuga ko bafite byinshi bashimira ingabo za RDF bahereye ku mateka yaranze Karago
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Karago basanga amateka iyahoze ari Komini Karago yanyuzemo ari impamvu ikomeye yo gushimira ingabo za RDF zayahinduye, zikabakura mu cyo bise ubutegetsi bubi bw’akazu bwakomokaga muri ako gace,zikabashyira muri Leta y’ubumwe itareba agace, inkomoko, ubwoko cyangwa akarere, ahubwo ishyira imbere inyungu z’umunyarwanda wese igaharanira kumuteza imbere nta kurobanura ku butoni nk’uko bamwe mu baturage ba Karago babigarutseho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karago Karehe Bienfait atanga impano y’ishimwe,imwe muzo Abanyakarago bageneye ingabo za RDF
Uwamahoro Alice, umwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Karago. Avuga ko umurenge wa Karago ariwo nkomoko y’ikiswe akazu, hakaba ariho havukaga abayobozi benshi boretse u Rwanda mu icuraburindi, kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Abatutsi barenga miliyoni bakahasiga ubuzima.
Alice akomeza avuga ko muri ako gace hari irondamoko,irondakarere kandi ko ntawashoboraga kujya kwiga mu ishuri uko yishakiye atari uwo ku muyobozi runaka cyangwa se atari ukomeye,azwi ku rwego runaka.
Yongeraho ko nta muturage wo hasi wapfaga kugera mu bigo by’imari,mu buyoboziu se ariko avuga ko kuri ubu abaturage bari mu mudendezo,ubuyobozi bwegerejwe abaturage babaza ibibazo,bakaganira uko bashaka,ibigo by’imari byegerejwe abaturage,abanyeshuri bariga n’ibindi byiza.
Yongeraho ko ibyo byose nk’abanyakarago babikesha Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’ingabo zayo zazanye amahoro n’umutekano mu banyarwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi,kandi zigahindura amateka mabi yaranze Karago.
Mudasunikwa Theoneste nawe avuga ko mu murenge wa Karago kuri ubu hari byinshi bagenda bageraho by’iterambere, ariko icy’ibanze cyanatumye bafata iya mbere mu gushimira ingabo za RDF kikaba ari umutekano zabagejejeho,zihagarika Jenoside ndetse zikagarura amahoro,ubumwe n’umutekano mu Banyarwanda.
Kuri ubu,nubwo Karago yafatwaga nk’inkomoko y’Akazu ngo aya mateka akaba agenda ahinduka,aho nk’abaturage bafatanirije hamwe kwesa imihigo,bagasenyera umugozi umwe mu guharanira iterambere ryabo n’iry’igihugu,ntawe ukandamiza undi ahubwo bashyize imbere Ubunyarwanda.
Nk’uko bigarukwaho na Karangwa Timothée,ngo ingabo za RDF zakoze ibishoboka byose zibohora Abanyakarago n’Abanywrwanda bose. Kubera ubwo bwitange,kuri ubu ngo hari ingamba nyinshi Abanyakarago bafite mu kugumya gushyigikira Leta y’ubumwe iteza imbere buri Munyarwanda ititaye ku karere,amoko cyangwa ikindi icyaricyo cyose,ntinarobanure ku butoni,ahubwo igashyira imbere inyungu za buri munyarwanda wese.
Guharanira kwicungira umutekano,gutanga amakuru ku gihe,guharanira iterambere rya buri wese,guharanira kwesa imihigo,bikaba ari bimwe mu byo abanyakarago bashize imbere baharanira iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’umurenge wa Karago Karehe Bienfait,akaba asaba abaturage bose b’uyu murenge kujya bibuka amateka y’aho bavuye mu icuraburindi akabatera guharanira gutuma bitazasubira,kandi bagaharanira icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda ndetse n’umurenge wabo.
Impano zirimo inka 3, ndetse n’igishushanyo k’ikarita y’u Rwanda gikubiyemo ibikorwa ingabo za RDF zakoze guhera zatangira urugamba rwo kubohora u Rwanda kugeza ubu,zikaba ari zo zashyikirijwe ingabo za RDF zivuye mu maboko y’Abanyakarago ubwabo.
Imirenge ya Karago na Rambura yo muri Nyabihu, ni imwe mu yavukagamo benshi mu bategetsi bagejeje u Rwanda ahabi,bari bibumbiye mucyo bise akazu. Muri Komini Karago hakaba ari naho havukaga Perezida Juvenal Habyarimana.