Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gicumbi – Ukwezi kw’imiyoborere myiza gufasha abaturage gukemurirwa ibibazo

$
0
0
Gicumbi – Ukwezi kw’imiyoborere myiza gufasha abaturage gukemurirwa ibibazo

Abayobozi bari mu kuganira n’abaturage muri gahunda y’imiyborere myiza

Gicumbi – Ukwezi kw’imiyoborere myiza gufasha abaturage gukemurirwa ibibazo

Abaturage bari ku murongo babaza ibibazo abayobozi baje kubaganiriza muri gahunda y’imiyoborere myiza

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi bemeza ko ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kubafasha kumvwa no gukemurirwa bimwe mu bibazo baba bafite.

Ibi babitangaje ku itariki ya 01/10/2014 ubwo inzego z’ubuyobozi zaganiraga nabo mu murenge wa Byumba mu kagari ka Kibari ku miyoborere myiza.

Mukanoheri Josephine ni umwe mubakemuriwe ikibazo yatanze cy’uko umugabo we afunzwe ariko akaba atazi icyo afungiye maze umuyobozi wa polisi ikorera mu karere ka Gicumbi amubwira ko afunzwe by’agateganyo kuko yasuzuguye urukiko ubwo yatumizwaga ngo abazwe.

Mukanoheri kubwe ngo yishimiye igisubizo yahawe kuko yari yaraheze mu gihirahiro atazi impamvu umugabo we afunze akaba ategereje ubutabera kugirango buzakore akazi kabwo.

Bimwe mubibazo byagiye bitangwa harimo ikibazo kijyanye n’isambu cyatanzwe na Nziriho wo mu muryango w’abasigajwe n’amateka  wagaragaje ko akeneye ahantu ho kuba kuko ubwo yari afunze akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu yasanze bene wabo baramusenyeye inzu.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yamusubije ko bazamushyira muri gahunda y’abagomba kubakirwa aho kuba.

Nziriho yishimiye iki gisubizo kuko ubu yicaranye icyizere cy’uko agiye kubona aho aba akareka kwirirwa acumbika.

Gicumbi – Ukwezi kw’imiyoborere myiza gufasha abaturage gukemurirwa ibibazo

Abaturage bitabiriye ibiganiro

Abaturage kandi bavuga ko batishimira gukemurirwa ibabazo gusa kuko usanga banaganira no kuzindi gahunda z’iterambere.

Zimwe muri izo gahunda bigishwa izijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda n’izindi zibashishsikariza gukora bakivana mubukene nk’uko Nzirorera Stanislas abivuga.

Kuruhande rw’ubuyobozi ariko bwo busanga ibibazo abaturage bagaragaza muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza biba ari ibibazo n’ubundi baba baragejeje ku buyobozi ntibikemuke ahubwo bakongera kubigarura nk’uko Mutesi Frolence ukuriye ishami rishinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza yabigarutse.

Gusa ngo bene ibyo bibazo ngo barabikurikirana ndetse bagasiga babikemuye ibisaba iperere bikagira abo bishingwa ngo babikemure.

Ikiza nuko abaturage bagira uruhare mu gukemura ibibazo byabo, kuko usanga abaturage aribo bafite amakuru y’ukuri mu bibazo bya bagenzi babo.

Ati” mwabonye uburyo umuturage yahagurukaga akavuga ikibazo cye bagenzi be bagahita bamwamaganira kure, biriya byerekana ko baba bazi ukuri ku kibazo agiye kuvuga.”

Ikindi yagarutseho ngo nuko abaturage badakwiye guhora mubibazo ahubwo bakwiye gukora bakiteza imbere kuko imanza zitera ubukene kuko umuntu aba yazitakajeho umwanya bityo ntabone umwanya wo gukora ngo yiteze imbere.

Muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza kandi hatangijwe ibiganiro mu baturage bigamije kubasobanurira neza ibiranga imiyoborere myiza n’uruhare bayifitemo bakanabaganiriza ku zindi gahunda za leta nk’iya Ndumunyarwanda, Ubumwe n’Ubwiyunge kandi ngo hazibandwa no gukomeza  gukemura ibibazo by’abaturage bigaragara nk’ibyananiranye  hifashishijwe inteko z’abaturage.

 

 

 

 

 

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles