Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kivuruga: Imiyoborere myiza ifite inkomoko kandi n’aho imiyoborere mibi yabagejeje barahazi

$
0
0

m_Kivuruga Imiyoborere myiza ifite inkomoko kandi n’aho

Mu gihe mu bice bitandukanye by’igihugu bari muri gahunda y’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke umuyobozi w’intara y’amajyaruguru yabwiye abaturage ko imiyoborere myiza ifite inkomoko kandi ko n’imiyoborere mibi bazi aho yabagejeje.

Aime Bosenibamwe uyobora intara y’amajyaruguru yabitangarije abaturage baturuka mu tugari dutandukanye tugize umurenge wa Kivuruga tariki ya 25/09/2014 nyuma yo kubanza kubashimira ibyiza bamaze kugeraho n’ibindi bateganya

Ati “imiyoborere myiza rero ifite inkomoko, tuzahora tubigarukaho kubera ko imiyoborere mibi tuzi aho yatugejeje. Impamvu zituma twibuka tunizihiza imiyoborere myiza ni ukugirango guhera kumukuru kugera kumutoya, dufate umwanya wo guhora duhangana no kurandura burundu icyo aricyo cyose cyatugarura mu miyoborere mibi”

Abatuye mu murenge wa kivuruga basabwe kandi kwirinda imiyoborere mibi kuko uretse kuba byarasenye u Rwanda byanatumye rusubira inyuma birutesha agaciro. Ati “u Rwanda rwigeze kuba igihugu kimwe mubihe byahise gita agaciro kubera imiyoborere mibi nkaba ndibubigarukeho mbitsindagira kugirango bizabe indahiro ya buri wese kuburyo nta n’umwe uzibeshya ngo yongere atekereze gukora ibyatumye igihugu cyacu cyijya mu icuraburundi kigata agaciro”

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita asobanura ko ugereranyije n’umwaka washize ibibazo byagabanutse kuburyo n’ibikigaragara ar’ibibazo babona ko bitaremereye cyane hamwe n’ibindi bitacyemuwe umwaka ushize bikaba bitararangira

Ati “muri rusange ibibazo biragenda bigabanuka kuko nta murenge turageramo ngo tubone ibibazo birenze icumi iyo byabaye byinshi, tukaba twumva ko inzego dufatanyije duhereye kumudugudu barimo bagenda bakemura ibibazo, ikindi ni uko no ku karere ibibazo byagabanutse”

Abaturage bahawe umwanya bagenda babaza ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’ubutaka, amakimbirane yo mu ngo hamwe n’abavuga ko bambuwe n’inzego zitandukanye, abaturage bagiye bakemurirwa ibibazo byabo kuburyo n’abatabikemuriwe bahawe ibisubizo bavuga ko bibanyuze nkuko babisobanura.

Juvenal Kagwagwa utuye mu murenge wa Kivuruga avuga ko kuba ibibazo by’abaturage bikemukira imbere yabo abyakira neza kuko abantu bazi ikibazo ari nabo bagombye kugikemura bitarinze kugera mu nkiko.

Ati “iyo umuntu aburana ikintu kubantu bakiri iruhande bakizi, kwirirwa ajya kure ngo arajya mu nkiko zitakigezeho, ntabwo numva ko abantu bazi ikibazo bakakivuga uko bakibona wowe ukavuga ngo ugiye mu nkiko ruguru iriya batakizi njye numva kuba ar’ukwirushya”

Umurenge wa Kivuruga ubaye umurenge wa mbere mu karere ka Gakenke umuyobozi w’intara y’amajyaruguru asuye akanaganiriza abaturage kubijyanye n’imiyoborere myiza kuva ukwezi kwahariwe imiyoborere kwatangizwa kuwa 22/09/2014.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles