Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Huye: Urubyiruko rurishimira ko rwabaye urwa 4 mu kwesa imihigo

$
0
0
m_Huye Urubyiruko rurishimira ko rwabaye urwa 4 mu kwesa

ukuriye urubyiruko muri huye

Nyuma y’aho akarere ka Huye kabereye aka gatatu mu kwesa imihigo mu mwaka wa 2013-2014, amanota yashyizwe ahagaragara ku itariki ya 26/9/2014 yagaragaje ko urubyiruko rwo muri aka karere na rwo rwakoze neza, kuko bo bagize umwanya wa kane.

Albert Rusumbigabo ukuriye inama y’igihugu y’urubyiruko muri aka karere, mu gusobanura ibyishimo batewe no kugira uwo mwanya yagize ati “Ubushize twari twabaye aba 30, ni ukuvuga aba nyuma. Kuba ubu twarabaye aba kane n’amanota 95, byagaragaje ko imbaraga twashyize mu guteza imbere ibikorwa by’urubyiruko koko zatanze imbuto.”

Mu byo avuga bagezeho harimo kuba barabashije gushinga amakoperative y’urubyiruko “agera kuri 24”, kandi ngo abayasuye basanze akora neza, yaranateje imbere urubyiruko ruyarimo. Ayo makoperative ni ashingiye ku buhinzi n’ubworozi, ndetse n’ubukorikori.

Ikindi intumwa za minisiteri y’urubyiruko zifatanyije n’inama y’igihugu y’urubyiruko baje gusuzuma bashimye i Huye, ni uko ngo basanze inzego z’urubyiruko zose zikora kugera no ku rwego rw’akagari.

Albert Rusumbigabo na none ati “banasanze twarahuguye urubyiruko rwinshi mu kwihangira imirimo. Ibi bikaba binaduha icyizere ko bizagabanya umubare w’urubyiruko rudafite imirimo.”

Intego yabo ni ugukomereza aho bari bageze. Albert ati “amwe muri aya makoperative ubu yageze no ku rwego rwo gushinga inganda ziciriritse. Gahunda dufite ni uko bakomereza aho bari bageze, kandi tukazamura n’andi makoperative, ku buryo abatanga amanota nibagaruka bazasanga ibikorwa byacu twarabikubye kabiri.”


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles