Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rusizi: Barishimira intambwe yatewe mu mwaka w’imihigo wa 2013-2014

$
0
0

m_Rusizi Barishimira intambwe yatewe mu mwaka w’imihigo

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burashimira abaturage n’abayobozi bose kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’akarere umurava n’ubwitange bagaragaje mu gushyira mubikorwa gahunda y’imihigo y’umwaka wa  2013-2014, aho byatumye ako karere kava ku mwanya wa 23 kari kabonye mu mihigo y’uwo mwaka kaza kumwanya wa 12 mu kwesa imihigo y’uyu mwaka wa 2013-2014.

ibyo byatumye kuri uyu wa 25/09/2014, haterena Inama y’inteko y’akarere n’abaturage muri rusange bahujwe no kugira ngo bishimire umwanya akarere kajeho mu kwesa imihigo.

Muri iyi nama y’inteko y’akarere ka Rusizi umuyobozi w’akarere Nzeyimana Oscar yasabye abafatanya bikorwa bose bagize uruhare mu kwesa imihigo barimo urugaga rw’abikorera,  inzego z’umutekano n’abakozi b’akarere bose kuva ku mudugudu ukageza ku karere kurushaho kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza banishimira intambwe aka karere kateye mu kwesa imihigo aho abaturage bagaragarijwe bimwe mubikombe n’ibihembo bitandukanye byatumye baza kumwanya wa 12 mu kwesa imihigo y’uturere ku rwego rw’igihugu.

Yaboneyeho gusaba buri wese kwishimira uwo mwanya kuko aribwo bwa mbere akarere ka rusizi kaje ku mwanya usa n’udakojeje isoni kuva imihigo yatangira bigaragaza ko habayeho ubufatanye bukomeye mu guharanira ko iterambere ruagerwaho muri rusizi.

Yeretse kandi  abafatanyabikorwa ko ntakidashoboka mu gihe abantu bashyize hamwe aho yababwiye ko buri wese aramutse shyize mubikorwa imihigo ye imureba uyu mwaka wa 2014-2015, ngo bakwegukana igikombe ku rwego rw’Igihugu.

Visi perezida mu nteko nshingamategeko umutwe w’abadepite  Honorable député Mukama Abbas yasabye abayobozi n’abaturage b’aka karere guharanira kuzaza mu myanya 3 ya mbere mumihigo y’umwaka wa 2014-2015.

Visi perezida mu nteko nshingamategeko umutwe w’abadepite  Honorable député Mukama Abbas, Yanasabye abanyarusizi kujya bashimira by’imazeyo Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yo yahuje abantu bose bakongera gusenyera kumugozi umwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi , yibukije abanyarusizi amwe mumazina bari bariswe urugero nkokuba umunyarusizi yarageraga muzindi ntara z’igihugu bakamwita umushi kandi ari umunyarwanda ibyo byose avuga ko ari ubuyobozi bubi bwabikoraga bugamije kugera kubyo bifuzaga byo gutandukanya abanyarwanda babacamo ibice ariko ibyo byose byarangiranye n’izongoma

Mu kungurana ibitekerezo ubuyobozi bwatanze umwanya wo kugirango abaturage bavuge icyatuma aka karere kaza kumyaka 3 ya mbere mu kwesa imihigo y’uyu mwaka wa 2014-2015.

Ngabonziza wo mu murenge wa Rwimbogo basabye abayobozi kubegera bakabakuramo imyumvire yo hasi bagifite aho usanga abenshi bari gutaka inzara nyamara bafite uburyo bwinshi bwo kuyirwanya badakoresha.

ikindi kandi cyagaragajwe ni uko abaturage batarasobanukirwa n’uburyo bwo kwiteza imbere aho bamwe mubabigerageje barimo abamotari berekanye uburyo batanga amafaranga 100 kumunsi kuri buri wese bakaba biyujurije inzu y’igorofa abantu bose bageraho bakayitangarira kubera igiceri cy’ijana , ibindi ni ibibazo abaturage bagaragaje aho bifuje ko ubuyobozi buzajya bubafasha kubikemurira igihe cyane cyane ibijyanye n’imanza zishingiye kumasambu zicibwa ariko ntizirangire

Kuri ibyo byose akarere ka Rusizi kijeje abaturage ko muri uku kwezi kw’imiyoborere kuzakemukiramo ibibazo byinshi dore ko ngo byanatangiye aho abayobozi batandukanye bajya muri buri umurenge bakirirwa babakemurira ibibazo bafite ibidakemutse nabyo bigahabwa umurongo wo gukemuka


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles