Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rusizi: Bahembwe imodoka kubera uruhare bagize mu gucunga umutekano

$
0
0

m_Rusizi Bahembwe imodoka kubera uruhare bagize

Mu marushwanywa yakozwe mu turere twose tw’igihugu mu rwego rwo kubungabunga umutekano  kubufatanye bw’inzego z’abaturage n’inzego z’umutekano kuwa 25/09/2014, abaturege beretswe imodoka batsindiye mu marushanywa yateguwe na Police y’Igihugu.

Ayo marushanwa yari agamije kurebera hamwe uko abaturage bafatanya n’urwo rwego kwicungira umutekano, yateguwe ku rwego rw’igihugu muri buri karere, aho Polisi yagendaga ireba tumwe mu dushya akarere kahanze mu kwicungira umutekano nyuma yaho bagahemba akarere kamwe muri buri ntara ni muri urwo rwego akarere ka Rusizi kahize utundi turere kagashyikirizwa imodoka izajya ibafasha mu kunoza akazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yashimiye abayobozi b’umudugudu cyane ndetse n’abimirenge uruhare bagize kugirango babone igihembo nkakiriya. ku bw’umwihariko umurenge wa Nzahaha na Butare ngo nibo bagaragaje udushya dukomeye kamwe mu dushya twagaragajwe n’umurenge wa Nzahaha kitwa Beraho abandi kunkiko bivuga ko abaturage bari ku nkiko z’igihugu cyane cyane abari ahantu hashobora guturuka umwanzi mu buryo bugaragara bagomba kuba maso ni muri urwo rwego muri uwo murenge wa Nzahaha bashyize irondo ku migezi ibahuza n’Igihugu cya Congo ahamaze gufatirwa abantu benshi baba bazanywe no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Mu murenge wa Butare nabo bahanze agashya kitwa Ibyumutekano nawe birakureba aho bumvisha buri muturage ko ariwe umutekano ureba akaba n’ishingiro ryawo hagamijwe kugera ku majyambere ahamye.

Bamwe mu abaturage twaganiriye barimo Renzaho wo mu murenge wa Nzahaha avuga ko kuba baregukanye iyo modoka ari ishema ry’akarere kabo n’abaturage bagatuye muri rusange, kuko byerekana umusaruro w’igikorwa biyemeje , uyu muturage yavuze ko ibyo byose babikesha imikoranire myiza iri hagati yabo n’inzego z’umutekano aho ngo batanga amakuru ku gihe ku kintu icyo aricyo cyose bakeka ko cyahungabanya umutekano.

Nyiraneza Esperence wo mu murenge wa Kamembe we avuga ko ubuyobozi bwabigishije akamaro kumutekano kuburyo bamaze gucengerwa n’ibyiza byawo ari nayo mpamvu batangira amakuru ku gihe kuko mu gihe wahungabanye aribo bambere nk’abaturage bahohoterwa ibyabo bikahangirikira niyo mpamvu biyemeje kurushaho kuba maso bongera imbaraga mu kuwucunga kuburyo ngo n’ubutaha bazabona ibindi bihembo nkuko biyemeje kuwucunga bihoraho.

Amasezerano ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwagiranye  na Polisi y’igihugu umwaka ushize yari ajyanye n’ubufatanye mu kubungabunga umutekano muri rusange aho abaturage basabwa kujya batanga amakuru ashobora kuwuhungabanya mbere y’igihe , umuyobozi w’akarere yavuze ko iyo modoka igiye kubafasha mu bikorwa byinshi bitandukanye birimo no gucunga umutekano dore ko aricyo cyatumye bayibona.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles