Nyuma y’uko akarere ka Burera kabaye aka 20 mu mihogo y’umwaka wa 2013-2014 kandi ubusanzwe katarajyaga kabura mu turere 10 twa mbere, ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko bwafashe ingamba kuburyo batazongera kuza mu myanya ya nyuma.
Kuva gahunda y’imihigo yatangira mu mwaka wa 2009-2010 akarere ka Burera ni kamwe mu turere two mu Rwanda katari karigeze kabura mu myaka 10 ya mbere mu kwesa imihigo.
Nyamara mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014 aka karere kaje ku mwanya wa 20 n’amanota 73.4. Ibintu byatunguye abari basanzwe bazi imikorere y’aka karere ndetse n’abanyaburera muri rusange. Aho badahwema kuvuga ko akarere ka Burera kasubiye inyuma.
Ubuyobozi bw’aka karere bwo ariko buvuga ko batigeze basubira inyuma; nk’uko Sembagare Samuel, umuyobozi w’aka akarere ka Burera, abisobanura.
Agira ati “Iyo urebye ntabwo twasubiye inyuma kuko ibyo twahize twabigezeho. Icyo navuga cyo ni uko imihigo yose twarayesheje. Twebwe twishimira ibikorwa twagezeho nibyo byangombwa…
Iby’imyanya ni ugutondeka, uwaturushije yaturushije amanita abiri…n’abagiye kwiga banyumva iyo umuntu akurushije akaba uwa mbere akurusha amanota abiri ntabwo aba yakurushije cyane.”
Umuyobozi w’akarere ka Burera akomeza avuga ko icyatumye baza ku mwanya wa 20 ari uko hari bamwe mu baturage bo muri ako karere batari basobanukirwa ibijyanye n’ibikorwa by’imihigo.
Ngo kuburyo abatangaga amanota mu mihigo baba barabajije abantu nk’abo ntibasobanure neza ibikorwa by’imihigo bibegerezwa.
Sembagare yongeraho avuga ko ibyo bitazasubira ngo kuko bafashe ingamba zo kwegera abaturage babasobanurira icyo imihigo aricyo n’icyo ibamariye.
Agira ati “Hari uko abaturage babona imihigo, batubwiye ko byari bifite umwihariko w’amanota 20. Birashoboka ko rero wa wundi ushinzwe gutanga amanota, yageze wenda ku banru batazi imihigo neza. Bigatuma rero bavuga ko batayizi.
Ariko ndakubwira ko ntabwo bizongera. Kuko noneho ubu n’abaturage bose: ntabwo navuga ngo bamwe bazi imihigo abandi ntibayizi. Twafashe ingamba muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza, turi gusobanura ko buri wese afite uruhare mu mihigo. Iyo amanota abonetse meza ntabwo ari aya ‘mayor’, ni ay’abaturage bose.”
Mu mihigo y’umwaka 2013-2014, akarere ka Burera kari katahize imihigo 67. Ariko umwe, wo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, waje gukurwa mu yindi kuko umufatanyabikorwa wagombaga kuwushyira mu bikorwa yaje kubihagarika ataratangira.
Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko mu mihigo 66 yari isigaye, 64 muri iyo, irimo kwegereza abaturage ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi, bari barayesheje 100%.
Mu mihigo yatambutse aka karere kakunze kugawa ko kadaha rugari abashoramari cyangwa abikorera kugira ngo babyaze umusaruro ubwiza nyaburanga buri muri ako karere.
Ibiyaga bya Burera na Ruhondo, imisozi miremire irimo ikirunga cya Muhabura, bisurwa na bamukerarugondo batari bake nyamara usanga muri ako karere ka Hoteri n’imwe ihabarizwa yabacumbikira.
Abo bamukerarugendo bafata urugendo bakajya gucumbika mu mujyi wa Musanze amafaranga bagakwiye gusiga mu karere ka Burera bakayasiga mu karere ka Musanze.
Gusa ariko guhera mu mwaka wa 2014 ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwatangiye kwegera abikorera ngo bashore imari muri ako karere kuburyo hari hoteri zatangiye kubakwa.
Aho ndetse ngo bateganya gutunganya neza inkombe z’ikiyaga cya Burera, hagashyirwa umucanga kuburyo abantu batandukanye bazajya bahajya kuharuhukira, banoga muri icyo kiyaga.