Inama ihuje impugucye z’u Rwanda na Kongo mu gushaka no kwemeza imbibi z’imipaka y’ibihugu byombi, yarangiye tariki 18/09/2014 bemeje ko imbago 22 zabonetse arizo zashyizweho mu mwaka wa 1911 hagati y’u Rwanda na Congo kuva ku musozi wa Hehu kugera ku kiyaga cya Kivu ndetse bashyiraho gahunda yo kuzisubizaho n’amafaranga bizatwara.
Umuyobozi muri Minisitere y’ububanyi n’amahanga Ngango James, avuga ko ingengo y’imari ya 1 122 000$yateguwe izatangwa n’ibihugu byombi kandi ikoreshwe mu gusubizaho imbago hagati y’ibihugu byombi aho zari zisanzwe ndetse hongerweho n’izindi.
Ngango avuga ko hari imbago zagaragaye mu mazu y’abaturage ariko batuye mu butaka butagira nyirabwo kuburyo imbago nizimara kujyaho abatuye mu butaka butagira nyirabwo bazimurwa.
Prof. Celestin Ngumya Dila uyoboye itsinda ry’Abanyekongo avuga ko abantu badakwiye kugira ikibazo cy’uko hari ubutaka bw’igihugu buzagenda, ahubwo ngo icyo bakora ni ugusubizaho imbago zashyizweho n’abazungu taliki ya 25/6/1911.

Zimwe mu mbago zagaragaye ahatuwe n’abaturage n’imibare izigaragaza
Nkuko byemejwe mu nama yari ihuje izi mpugucye, imbago zizashyirwaho zizaba zifite umuzenguruko wa 2.50m, naho ubutaka butagira nyirabwo buzaba bugizwe na metero 17.50 harimo n’imbago naho abaturage batuye muri ubwo butaka bazimurwa n’ibihugu byabo bagashakirwa ahandi ho gutura.
Iki gikorwa cyo gusubizaho imbago ngo gishobora gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2015, ubwo amafaranga azakoreshwa azaba amaze kuboneka cyane ko ubu atateganyijwe, akaba azaboneka nyuma y’ukwezi kwa Nyakanga 2015 kandi imbago zigashyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 165 amafaranga abonetse.
Nubwo impugucye mu gusubizaho imipaka zirinda kugaragaza abaturage basatiriye ubutaka butagira nyirabwo ndetse zikirinda kugaragaza agasozi ka Kanyeshesha 2 igihugu gaherereyemo, izi mpugucye zivuga ko abaturage baturiye imipaka bagomba kuganirizwa igikorwa cyo gusubizaho imipaka uko yahoze kugira ngo hatazagira ababifata nabi.
Inama ya kane izongera guhuza impugucye izabera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu Ugushyingo 2014.