Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Karongi: Polisi y’u Rwanda yatabaye abakozi ba Global Communities bari bagiye kurohama mu Kivu

$
0
0
m_Polisi y’u Rwanda yatabaye abakozi ba Global Communities bari bagiye kurohama mu Kivu

Aha Polisi yari itwaye icyiciro cya kabiri

Polisi y’u Rwanda yo mu mazi (Police Marine) yatabaye abakozi ba Global Communities babarirwa muri mirongo itatu bari bagiye kurohama mu Kivu nyuma yo guhura n’umuhengeri baturuka mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Gishyita ho mu Karere ka Karongi tariki 18 Nzeri 2014, aho bari bagiye mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2015 A mu cyanya cya Mwumvero gihingwamo n’abaturage uyu muryango utera inkunga mu bijyanye n’ubuhinzi n’imirire myiza.

Abo bakozi ba Global Communities bari bageze i Gishyita bakoresheje imodoka ariko ubwo bari mu bikorwa byabo hagwa imvura nyinshi noneho batekereza ko umuhanda waba wangiritse cyane kubera iyo mvura dore ko ubu harimo ibimodoka by’abashinwa birimo gutunganya umuhanda Rusizi-Karongi kugira ngo bashyiremo kaburimbo.

m_Polisi y’u Rwanda yatabaye abakozi ba Global Communities bari bagiye kurohama mu Kivu1

Nyuma y’iminota mike bageze mu bwato hahise haza umuhengeri n’ubwato ariko buzima biyambaza Polisi

Ibi byatumye bahamagaza ubwato maze haza ubwato bunini bwa Koperative Dukunde Umurimo bukoze mu biti ariko bukagira moteri ku busanzwe ngo butwara abantu bagera ku ijana.

Ubu bwato wabonaga bufite n’ikibazo cya moteri ariko kuko bwagendaga buzima. Nyuma y’iminota nka cumi n’itanu gusa buhagurutse hatangiye kuza umuhengeri mu mazi ariko bibanza gufatwa nk’ubworoshye.

Byaje gusa n’ibikomeye ubwo umuhengeri wiyongeraga noneho na moteri ikazima maze uwo muhengeri ushaka kubuhindukiza ubusubiza mu cyerekezo bwari buturutsemo kandi ari na ko ugenda ubutwara mu Kivu hagati. Aha ni bwo umwe mu banyamakuru bari kumwe n’abo bakozi ba Global Communities yahise ahamagara Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Karongi maze nawe asaba Police Marine gutabara.

Nyuma y’iminota nka mirongo ine Polisi Marine yahageze maze isaba umusare guparika ubwo bwato itangira kugenda ikuramo bake bake ibitwarira mu bwato bwayo. Mu gihe Police Marine itari yakahageze Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Karongi, Dieudonné Rwangombwa, yari yagumye avugana n’ababurimo kugira ngo amenye ko nta kibazo gikomeye baza kugira.

Ubwo Polisi yari imwaze gutwara ababarirwa nko muri cumi na batanu umuyaga waje gutuza umuhengeri uragabanuka maze abandi bakomeza kugenda muri bwa bwato bw’ibiti kugeza bageze mu Mujyi wa Kibuye.

Singirankabo Pierre, Umusare wari utwaye ubwo bwato, n’ubwo ahakana ko bwo nta kibazo bwari bufite yemeza ko umuyaga wari mwinshi ku buryo ngo byashoboraga guteza ikibazo.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles