Inkera y’imihigo ni gahunda akarere kihaye yo gutanga service inoze mu bigo byose birebana na gahunda y’ubuvuzi bikorera mu karere ka Kireh, aho buri kigo Nderabuzima gifatanyije n’Umurenge habaho guhiga imihigo n’akarere, ibyo bigafasha akarere muri politike yo kwesa neza imihigo uturere duhigira imbere y’Umukuru w’Igihugu.
Tariki 25/8/2014, mu nkera y’imihigo hagaragaye impinduka myinshi aho ibigo Nderabuzima byagiye birangwa no kutitwara neza umwaka ushize, birangwa no kurwanya zimwe mu ndwara ziterwa n’imirire mibi ubu bikaba byaje ku isonga binahabwa ibihembo bya mbere mu kwitwara neza. Ngo iyo mpinduka yatewe n’umurava n’ubushake abakozi bakoranye mu kazi bashinzwe bagera ku mwanya wa mbere, ibyo ngo bakaba babikesha umurongo akarere kihaye wiswe “Inkera mu mihigo”.
Dismas Ntibanyurwa umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Gashongora avuga ko kuba ikigo ayobora cyaje ku mwanya wa mbere nta rindi banga ryihariye yakoresheje uretse gukorana neza na bagenzi be no kubahiriza inama bagirwa n’ubuyobozi bubakuriye banakira neza abo bashinzwe.
Mu nama atanga, yagize ati“inama natanga ni ugukomeza ibintu tukabigira ibyacu tutagendeye ngo turakora tugamije ibihembo ahubwo tugatekereza ko dukorera abaturage kandi ari nabo tubereyeho bityo ibuzima bwabo tugakomeza kububungabunga.Ibyo bizaba byiza kuko abaturage bazatera imbere kandi natwe ibyo bihembo tubibone.”
Uwari ahagarariye umushinga wa Partners in Health“Inshuti mu buzima” muri iyo nama yashimye ibigo nderabuzima byitwaye neza abasaba gukomeza gukora nk’abikorera mu gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.
Yamaze impungenge abantu bari bafite ikibazo cyuko uwo mushinga waba ugiye guhagarika ibikorwa byawo agira ati“Turahari, haracyari ibintu bwinshi tugomba gukora mu nzego z’ubuzima, hashize umwaka umwe dutangije gahunda yo kuvura kanseri hari n’ibindi bikorwa byinshi duteganya, ni ukuvuga ko tugifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu bikorwa by’ubuvuzi”.
Protais Murayire Umuyobozi w’akarere ka Kirehe yavuze ko Gahunda y’Inkera y’imihigo buri wese nayiyumvamo akayigira iye ngo ntakabuza imihigo akarere kahigiye imbere y’umukuru w’igihugu izahigurwa ijana ku ijana bityo igikombe gitahe I Kirehe.
Inkera y’imihigo ni gahunda akarera katangije muri 2011 ubwo mu myaka yashize kazaga ku mwanya udashimishije mu mihigo ubu kakaba kari ku mwanya wa gatanu mu turere mirongo itatu tugize u Rwanda kabikesha iyo gahunda kiyemeje kugenderaho yiswe “Inkera y’imihigo”.