Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Iyo witeje imbere nk’umugore, uba uteje imbere igihugu -Depite Mukayuhi

$
0
0

m_Iyo witeje imbere nk’umugore, uba uteje imbere igihugu -Depite Mukayuhi

Depite Mukayuhi Rwaka Constance, umwe mu bagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko ishinga Amategeko (FFRP), arasaba abagore guharanira gukora cyane biteza imbere ngo kuko ari bwo baba bafashije igihugu kugera ku iterambere nyaryo.

m_Iyo witeje imbere nk’umugore, uba uteje imbere igihugu -Depite Mukayuhi1

Ibi Depite Mukayuhi yabibwiye abagore bo mu karere ka Rwamagana, ubwo kuri uyu wa Kabiri, tariki 5/08/2014, bari mu biganiro byateguwe n’iri huriro FFRP bijyanye n’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye, harebwa by’umwihariko uruhare abagore bafite mu iterambere kugira ngo bongere imbaraga zubaka igihugu.

m_Iyo witeje imbere nk’umugore, uba uteje imbere igihugu -Depite Mukayuhi2

Abagore bahawe ibi biganiro ni abari mu nzego z’ibanze, abikorera, abari mu miryango itari iya leta n’ishamikiye ku madini.

Muri ibi biganiro, Depite Mukayuhi yagaragarije abagore bo mu karere ka Rwamagana ko igihugu cyabahaye amahirwe n’uburenganzira bisesuye, bityo bakaba bakwiriye kubyubakiraho kugira ngo babashe gutera imbere kandi bateze imbere igihugu.

Depite Mukayuhi yasobanuye neza ko iyo umugore yiteje imbere ku giti cye, aba afashije n’umuryango we kubaho neza no gutera imbere, bityo akaba ateje imbere n’igihugu muri rusange.

Abagore bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko basobanukiwe gukora no gukunda umurimo ku buryo bamaze kwigeza ku iterambere.

Mu batanze ubuhamya muri ibi biganiro harimo Muteteri Anatalia wo mu murenge wa Munyiginya, wavuze ko mu mwaka wa 2003 yari umuturage w’umukene utarabashaga kubona amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 ku giti cye.

Uyu mugore avuga ko nyuma yo gutinyuka akibumbira hamwe n’abandi bagore bagahabwa inguzanyo y’ibihumbi 10 kuri buri muntu, ngo yatangiye kuyakoresha mu mwaka wa 2003, agacuruza umusururu (ikigage/ubushera).  Nyuma yaho, yize gukorana na banki ku buryo yagendaga aguza kandi yishyura, maze yongera ibicuruzwa harimo inzoga zipfundikiye ndetse no gufungura icyokezo cya mushikake (brochettes), ku buryo ubu umutungo w’ibicuruzwa agezeho awubarira muri miliyoni 8 kandi akabasha kwihaza mu byo akenera by’ibanze.

Mme Muteteri avuga ko akoresha abakozi batanu bahoraho muri ubwo bucuruzi bwe, akabahemba buri kwezi kandi na we akigenera umushahara w’ibihumbi 200 buri kwezi.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza, Mme Muhongayire Yvonne avuga ko abagore bo mu karere ka Rwamagana bamaze gutinyuka ku buryo bageze ku bikorwa byivugira kandi bibasha guhindura ubuzima bwabo.

Aba bagore bo mu karere ka Rwamagana bashishikarizwa gukomeza icyerekezo cyo kwiyumvamo imbaraga no gukora umurimo unoze kandi bakibumbira hamwe kugira ngo bahuze imbaraga, bityo biteze imbere ubwabo, ari na byo biteza imbere igihugu kandi mu byo bakora byose bakarangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda, ngo kuko iterambere ry’umugore ntirivanaho ko ari umutima w’urugo.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles