Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rusizi: Uburyo bwo gutoza intore zo kurugerero bugiye guhinduka

$
0
0

Kugirango ibikorwa by’intore zo kurugerero birusheho kugera kumubare munini w’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye  Abashinzwe ibikorwa by’uburezi mu karere ka Rusizi bafite imyaka y’amashuri y’uwa 6 mumashuri yisumbuye  barasabwa gutangira gutoza intore zo kurugerero kubigo by’amashuri bayobora kugirango intore zigiye kurangiza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye zizave kubigo byabo bafite ubumenyi buhagije ku indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda nyawe no kwitegura kujya mu bikorwa by’urugerero nyuma yo gutorezwa ku ishuri

m_Rusizi  Uburyo bwo gutoza intore zo kurugerero bugiye guhinduka

Umutoni Esperence, umuhuzabikorwa  w’itorero ry’igihugu mu karere ka Rusizi yavuze ko icyatumye bahindura uburyo bwo gutangira gutoreza intore zo kurugerero kubigo bigaho ari uko umubare w’abanyeshuri bazatozwa muri uyu mwaka ari mwinshi aho wikubye hafi gatatu uwo bari basanzwe batoza, hakaba harabonetse imbogamizi z’uko kubahuriza hamwe nkuko byari bisanzwe bikorwa bitashoboka kubera ubushobozi buba budahagije, icyakora ngo bazajya bafata nk’iminsi 2 cg itatu ya nyuma yo guhuriza intore zo kurugerero hamwe nyuma yo kurangiza umwaka w’amashuri kugirango bahabwe gahunda y’ibikorwa bazajya gukora kurugerero n’imyitwarire igomba kubaranga mu urugerero

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Bayihiki Basile yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri baje gutozwa ari nabo bazajya batoza abanyeshuri kwita ku masomo bazaha intore zo kurugerero kugirango hatazagira abavayo badatojejwe kuko umunyeshuri utaratojwe aba abuze byinshi kandi aribyo bigomba gushingirwaho mu kubaka umunyarwanda muzima uzira amakemwa

Abarezi bari guhabwa amasomo  kugirango bazajye gutoza intore zo kurugerero baravuga ko amasomo bari guhabwa nabo bazatangira kuyaha abanyeshuri mubigo bayobora kugirango babubakemo umunyarwanda ufite indagagaciro na kirazira biranga umunyarwanda

Ibikorwa by’intore zo kurugerero ngo byagiye bigaragaza impinduka nyinshi mu iterambere ry’akarere ka Rusizi byiganjemo ibikorwa remezo n’imibereho myiza y’abaturage.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles