Kuri uyu wa kabiri tariki ya 5/8/2014, mu karere ka Rulindo habereye inama yahuje abagore b’abayobozi mu nzego z’ibanze na bamwe mu banyarwandakazi bagize ihuriro FFRP mu nteko ishinga amategeko.
Muri iyi nama yigiwemo byinshi, abagore bakaba bagaragaje aho bageze mu mihigo bihaye ubwo bahigaga mu mwaka wa 2011, banahiga indi mihigo mishya bazageraho muri uyu mwaka utaha.
Abagore b’abayobozi mu nzego z’ibanze bagaragaje ko mu mihigo igera ku icumi bari barahize ibiri gusa ari yo itarabashije gushyirwa mu bikorwa, umwe muri yo ari wo kuba bari bahize ko bagiye gushyiraho ihuriro rizajya rihuza abadepite n’izindi nzego kugira ngo abagore bamenyeremo amategeko abarengera.
Gusa ariko muri iyi nama nk’uko byemejwe n’abagize ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko, bemeje ko uyu mwanzuro noneho ugiye gushyirwamo imbaraga bityo abagore bakarushaho kumenya amategeko abarengera.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo Madamu Niwemwiza Emilienne yadutangarije ko bishimiye cyane iyi nama anasaba ko yajya ihora iba nk’uko babyiyemeje ,bityo umunyarwandakazi akarushaho gutera imbere mu bukungu mu mibereho myiza n’ibindi.
Yagize ati ”Mu by’ukuri iyi nama ni nziza yatwunguye byinshi birimo kwisuzuma aho tugeze no kongera imbaraga mu byo tutarageraho, kandi twizeye ko izajya ihora ibaho abadepite batwegere tuganire tunabagezeho ibyifuzo ni byiza.”
Ku ruhande rw’abanyarwandakazi bari muri FFRP ngo bazajya bafasha izi nzego z’ibanze babegera bityo babashe guhigura imihigo yabo neza.
Mukayijore Suzane umudepite mu nteko ishinga amategeko yagize ati”Iyi nama ihora ibaho buri mwaka,aho tugenda twegera abanyarwandakazi bo mu biturage tukabagira inama kandi tukanungurana ibitekerezo ku byakorwa ngo umunyarwandakazo arusheho gutera imbere byihuse.”
Abagore bari mu buyobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Rulindo bakaba barangije inama biyemeje kurushaho kwegera bagenzi babo bahagarariye ,ngo babagezeho ibyavugiwe muri iyi nama ,banabafashe kurushaho gushyira imbaraga mu gufatanya kwiteza imbere muri gahunda zijyanye n’iterambere ry’umunyarwandakazi muri rusange.
Tags for promotion: